Kera kabaye ! Bachar Al Assad umwe mu baperezida bacye bashoboye kuguma ku butegetsi na nyuma yo kwangwa n’abaturage ; None byarangiye ahiritswe…
Hari mu mwaka wa 2011 ubwo ibihumbi byinshi by’abanya Syria byigabizaga imihanda mu myigaragambyo yasaga nk’iyateguwe, ahanini byaturukaga ku nkubiri y’impinduramatwara yavuzaga ubuhuha mu bihugu by’Abarabu, ahanini wasangaga abigaragambya bitwaza iturufu y’ingoma z’igitugu.
Hagati y’uwaka wa 2010, na 2011, abaturage benshi bo mu bihugu by’Abarabu bakoze imyigaragambyo yari igamije impinduramatwara ku buyobozi bitaga ubw’igitugu. Rugikubita byahereye mu gihugu cya Tunisia maze birangira ubutegetsi bwa Perezida Zine El Abidine Ben Ali bukuweho, mu Misiri naho impinduramatwara ntizahasize kuko ubutegetsi bwa Marechal Hosni Moubarak bwahasigaye cyo kimwe no muri Yemen dore ko byakuyeho ubuyobozi bwa Perezida Ali Abdallah Saleh.
Hari ibihugu bitandukanye nka Maroc,Jordania ndetse na Algeria, abayobozi babyo bagiye bamenya uko bitwararika maze bashyira ibyo basabwaga n’abaturage mu buryo gusa hari n’ibindi byinshi abategetsi babyo bahisemo guhita bishora mu ntambara urugero ni nko muri Libya, Perezida Colonel Moummar Khadafi yahasize ubuzima, muri Syria ho perezida Bachar Al Assad yahisemo intambara, intambara yahitanye abarenga 500,000 ndetse isiga n’ibibazo byinshi biyobowe n’icy’ubuhunzi.
- Hari hashize imyaka 53 Syria iyobowe n’umuryango umwe
Mu mwaka wa 1971,uwari ministry w’umutekano wa Syria, General Hafez Al-Assad yahiritse ubutegetsi bwa
Salah Jadid,ndetse ahita yishyiraho nk’umuyobozi w’igihugu aho yayoboye imyaka 29,kugeza yitabye Imana mu 2000.Ku ngoma ye General Hafez ashinjwa kuba yarahitanye ubuzima bw’abaturage benshi.
Hafez Al-Assad yari yarateguye ko azasimburwa ku butegetsi n’umuhungu we w’imfura gusa ku bw’ibyago uyu yaje kugwa mu mpanuka ikomeye y’imodoka mu 1994,uwari utahiwe mu kuyobora ni umuhungu we wa kabiri Bachar Al Assad, uyu warimo yiga mu ishuli ry’ubuvuzi mu gihugu cy’Ubwongereza yahise ahamagazwa na se igitaraganya maze ahita yoherezwa mu ishuli rya gisirikare kwiga ibijyanye n’ububanyi n’amahanga dore ko yaterirwaga kuzayobora igihugu mu gihe se yagira ikibazo, ubwo se yitabaga Imana mu 2000, Bachar Al Assad yahise ahabwa ipeti rya General ndetse ahita agirwa umukuru w’igihugu.
Inkuru zikunzwe kurusha izindi
Mu myaka ye ya mbere y’ubutegetsi perezida Bachar Al Assad yagerageje gushyira ibintu mu buryo gusa nyuma biza guhinduka. Muri Werurwe 2011, abaturage bigabije imihanda barigaragambya aho bashinjaga ubutegetsi bwa Bachar kudakemura ibibazo by’ubuzima.
Ubutegetsi bwa Bachar Al Assad bwahisemo guhita bushoza intambara ku bigaragambyaga aho bwasize abasaga 500,000 bahasize ubuzima ndetse abarenga miliyoni 2 bahungira mu bihugu bya Turikiya ndetse n’ibindi byinshi by’i Burayi.
Byagaragaraga ko igisirikare cya Bachar Al Assad cyari gifite ibice bigera kuri 80% bya Syria, gusa guhashya imitwe y’iterabwoba biranga biramunanira nubwo amahanga yabonaga Bachar nk’uwari ufite intsinzi mu 2011.
- Ese n’iki gitumye Bachar ahirikwa nyuma y’imyaka 14 y’intambara ?
Inyeshyamba zahiritse ubutegetsi bwa Syria zabigezeho mu gihe cy’iminsi 12 gusa.Ibintu byagora buri umwe kubyumva dore ko byari byarananiranye mu myaka 14 yari ishize, gusa icyahindutse gikomeye nuko amahanga yahoze afasha Bachal Al Assad yamukuyeho amaboko.
Abambere mu bamutabaye ni Abarusiya aho bari bafite ingabo,indege z’intambara ndetse n’iperereza muri Syria. Birashoboka cyane ko intambara yo muri Ukraine iri mu byatumye Uburusiya bubura abasirikare bo gutabara Bachar Al Assad wari usumbirijwe. Ikindi gihugu cyamufashaga ni Iran, gusa nayo ntiyorohewe dore ko iri mu ntambara zo muri Libani aho ihanganye na Israheli ndetse bidatinze ifatwa rya Syria rishobora kuza gutuma ibura aho izajya inyura igera muri Libani.
Mu gihe gito gishoboka inyeshyamba zahise zifata ibice byinshi by’igihugu ndetse zirara mu magereza zirekura imfungwa zari zimaze igihe kinini mu munyururu. Aho kurwana igisirikare cya Bachar Al Assad cyahise kirukankira kurinda umurwa mukuru Damascus, gusa mu gihe umurwa mukuru waterwaga nabwo wahise ufatwa byihuse, wakeka ko nta gisirikare gihari mu gihe iki gisirikare cyahoze gifatwa nk’icya mbere mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati ndetse amakuru atangaza ko Bachar Al Assad n’umuryango we bahungiye mu gihugu cy’Uburusiya.