HomePolitics

Kenya yahagarikiwe kongera kwinjiza ibicuruzwa byayo muri Sudan

Igihugu cya Sudan cyatangaje ko cyahagaritse ibicuruzwa byinjiraga muri iki gihugu biturutse mu gihugu cya Kenya kubera guha ubuhungiro bamwe mu barwanyi b’umutwe wa Rapid Support forces [ RSF ] bakurikiranyweho ibyaha birimo ibyibasiye inyekomuntu n’ubutabera bwa Khartoum .

Ku munsi wo ku wa gatanu nibwo Minisiteri y’ubucuruzi n’amasoko mpuzamahanga ya Sudan yahagaritse ibicuruzwa byose byatumizwaga muri Kenya mu rwego rwo kwamagana ibikorwa bya Kenya byo kwakira inama y’umutwe wa RSF urwanya ubutegetsi bwa Khartoum .

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubucuruzi wa Sudan Bwana Omar Ahmed Mohamed , ikinyamakuru Daily Box dufitiye kopi ryerekana ko bibujijwe kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa byose bivuye muri Kenya haba binyuze ku byambu byo ku mazi no ku butaka , ku mupaka ndetse no mu ndege ndetse ko aya mabwiriza atangira gukurikizwa guhera igihe itangazo ryagiriye hanze kugeza igihe leta izatangiriza andi ayahinyuza .

Ku wa 23 Gashyantare nibwo igihugu cya Kenya cyakiriye inama yahuje ubuyobozi bukuru bw’umutwe wa RSF ndetse n’abafatanyabikorwa bawo barimo umutwe witwara gisirikare ugizwe n’abaturage bo mu Sudan baharanira kubohoza intara y’amajyaruguru y’iki gihugu uyobowe na Abdelaziz Al-Hilu nawe uharanira impinduramatwara mu butegetsi bwo muri iki gihugu .

Muri iyi nama kandi ni naho impande zombi zitavuga rumwe n’ubutegetsi zashyize umukono ku masezerano ya politiki atandukanye n’andi agenga itegeko nshinga ry’inzibacyuho arimo agena inzira zo gushyiraho ubuyobozi bw’inzibacyuho mu duce twamaze kwigarurirwa n’uyu mutwe .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *