HomePolitics

Kenya : Visi Perezida Rigathi Gachagua yakuwe ku mirimo nubwo yari mu Bitaro

Sena ya Kenya yatoye icyemezo cyo kwirukana Visi Perezida Rigathi Gachagua ku mirimo ye nyuma yuko ubusobanuro bwatanzwe butanyuze abacamanza bo mu nteko ishinga amategeko .

Iyi inteko ishinga amategeko yanatoye gushinza uyu mugabo w’imyaka 59 ibirego bitanu muri 11 bose hamwe bamushinjaga, nyuma y’iminsi ibiri y’iburanisha.

Gusa Kurundi ruhande ,igihe yari ahari , Ibirego 11 byamuvugwagaho ,Gachagua yari yarabihakanye yivuye inyuma ibi birimo ruswa, kutumvira abamukuriye, kunyereza amafaranga ya leta, gutesha agaciro guverinoma, gukurura amacakubiri ashingiye ku moko muri politiki , gutoteza abakozi ba Leta no gutera ubwoba umucamanza.

Iki cyemezo cyafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ndetse cyari gitegerejwe na benshi nyuma yuko Umutwe w’Abadepite wari uherutse gutora iki cyemezo, kikaba cyari gitegerejwe kwemezwa burundu na Sena.

Visi Perezida Rigathi Gachagua abaye visi perezida wa mbere uvanyweho muri ubu buryo kuva hafatwa umwanzuro w’uko ibirego nk’ibi byatangira gukemurirwa mu itegeko nshinga rya Kenya mu mwaka wa 2010.

Ntiyigeze agaragara muri Sena ngo yisobanure, ahubwo yohereje Umunyamategeko we kugira ngo ajye gusaba ko iki gikorwa cyasubikwa kuko arwaye mu gatuza ndetse akaba ari kuvurirwa mu Bitaro bya Karen Hospital.

Ariko nyuma yuko Gachagua ananiwe kwitaba, umwunganizi we Paul Muite yavuze ko visi perezida yari mu bitaro afite ububabare bukabije bwo mu gatuza, asaba Sena guhagarika imirimo mu gihe cy’iminsi ibiri nubwo ibi byateshejwe agaciro bikarangira ahubwo akuwe ku nshingano burundu .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *