Kenya : Umunyarwanda yatawe muri yombi akekwaho ubujura bwa Telefoni !

Umunyarwanda witwa Ndaziziye Augustin Umurundi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Kenya ruzwi nka DCI-Directorate of Criminal Investigations akaba akurikiranyweho ibyaha birimo ubujura bwa telephone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga yasanganywe i we mu rugo aho atuye mu gace ka Kisauni gaherereye i Mombasa .
IKinyamakuru The digital Citizens cyandikirwa mu gihugu cya Kenya cyo cyemeje ko uyu munya- Rwanda ari we wakiriye telefoni zigendanwa zibwe hafi ya Kisauni, ho mu mujyi wa Mombasa ndetse bikanavugwa ko abenshi mu bazibwe babanje gukorerwa ihohoterwa rikomeye.
Amakuru y’Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ufite inkomoko mu rw’imisozi igihumbi yemejwe kandi n’abashinzwe iperereza mu kigo gishinzwe ibijyanye n’iperereza ku byaha cya kenya ndetse ubuyobozi bw’iki kigo bwanongeyeho ko uyu Ndaziziye Augustin Umurundi yafatiwe iwe nyuma y’ihererekanya ry’amakuru y’ubutasi rikomeye ryabaye hagati y’uru rwego n’inzego z’ibanze zo muri kariya gace .
The digital Citizens ikomeza ivuga ko ubwo Polisi yageraga mu rugo rwa Ndaziziye Augustin yamusanganye ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefone zigera ku icumi , ndetse n’akuma kifashishwa mu gushyira umuriro muri telefone kazwi nka power bank mu ndimi z’amahanga, ndetse ibi byose bikaba bikekwa ko ari ibijurano .
Polisi ya Kenya ivuga ko kuri ubu banyiri telefone bamwe na bamwe bamaze kuzisubizwa nyuma yuko mu minsi ishize bari batanze ikirego cyuko izi telefone zabo bazibiwe mu gace ka Kisauni kafatiwemo nubundi izi telefone .
Igipolisi cya Kenya kinagira inama abagurisha telefone ziba zarakoreshejwe ko bagomba kuba maso bijyana no kugira amakenga babaza abazibagurisha aho bazivanye nkuko byemezwa na george Sedah usanzwe ari Umuyobozi wa Polisi yo mu gace ka Coast ko muri iki gihugu .
Aho yagize ati : ” Niba uri umuntu ucuruza telefone zakoreshejwe cyangwa uzikora, hagarika iby’ibikoresho byibwe. Uzafatwa nk’umufatanyacyaha mu gihe uzatahurwa , ndanashishikariza abantu bose bari kwibwa telefone n’ibindi bikoresho kujya batanga ibirego bwangu kugira ngo bishakishwe kuko byashyizwemo imbaraga.”
Polisi ya Kenya itangaza ko yakajije umurego mu gukurikirana ibirego by’abantu bakomeje kwibwa ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone, kuko bamwe babyibwa babanje kwicwa , gukomeretswa ndetse hakaba hari n’abasambanywa ku ngufu mbere yo gucucurwa utwabo .