HomePolitics

KENYA : Polisi yabujije abigaragambya kwigarambabiriza ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta

Umuyobozi w’igipolisi cya Kenya w’agateganyo yahaye gasopo abantu bose bateganya kwigaragambya kuri wa kabiri kwirinda kugera ahantu harindwa harimo n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta.

Mu itangazo yashyize ahagaragara Douglas Kanja yavuze ibi mu mu gihe abigaragambya batangaje ko bagomba gukorera imyigaragambyo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Nairobi.

Urubyiruko ruri kwigaragambya ruri gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gutangariza uru rubyiruko rubashyigikiye ibikorwa bigiye kugerwaho mu gushyirwa mu bikorwa , dore ko bavuga ko uyu wa kabiri ari umunsi wo kuzura ku kibuga cy’indege ari uruvunganzoka.

kuri uyu wa kabiri abagenzi basabwe kugera aho binjirira ku kibuga cy’indege hakiri kare mbere y’amasaha ane, kubera ko inzira zerekeza ku kibuga cy’indege zishobora zita meze neza uyu munsi nkuko Mu itangazo, kompanyi y’indege ya Kenya Airways yasabye abagenzi bafatira indege kuri Jomo Kenyatta International Airport (JKIA) ribitangaza.

ukwezi kurihiritse igihugu cya Kenya cyibasiwe n’imyigaragambyo y’urubyiruko ruzwi nk’aba Gen-Z bamagana ubutegetsi bwa Perezida William Ruto bavuga ko bwamunzwe na ruswa, gusahura, no kudakora ibyo bwasezeranyije kwikubitiro uru rubyiruko rwatangiye Iyi myigaragambyo rwatangiye rwamagana umushinga w’itegeko wari ufite ingingo zo kuzamura imisoro, Perezida Ruto yaje kuwureka, ariko ubu abigaragambya baramusaba kwegura.

amakuru dukesha BBC avuga ko umukuru w’igipolisi, yasabye abigaragambya uyu munsi kwirinda kwinjira cyangwa guhungabanya ahantu harindwa hateganywa n’amategeko. nkuko yabicishije mu itangazo rigira riti:“Bijyanye n’imyigaragambyo iteganyijwe ku wa 24 Nyakanga (7) 2024, ni ngombwa cyane kwibutsa rubanda imbibi ziteganywa n’amategeko agenga ahantu harindwa.Itegeko rigena ahantu harindwa ribuza kuhinjira umuntu wese utabyemerewe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *