KENYA : Perezida William Ruto yazingishije abaminisitiri bose utwabo!
kuri uyu wa Kane, Perezida William Samoei Ruto wa Kenya yirukanye abaminisitiri bose bari bagize Guverinoma y’iki gihugu, asigaza umwe rukumbi.
Perezida wa Kenya uri munsi y’umuriro, William Ruto, yirukanye ako kanya abaminisitiri be bose n’umushinjacyaha mukuru, nyuma y’imyigaragambyo iherutse guhitana abantu yaturutse ku umushinga w’imisoro utarishimiwe na Banyakenya.
Perezida yavuze ko iki cyemezo cyaje nyuma yo gutekereza, kumva Abanyakenya, na nyuma yo gusuzumana ubushishozi guverinoma ye.
Yavuze ko ubu azagisha inama nyinshi kugira ngo hashyirweho guverinoma yagutse. Iseswa rya guverinoma ye ntago byageze kuri visi perezida ndetse n’umunyamabanga we akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga.
Bwana Ruto yavuze ko ibikorwa bya leta bizakomeza nta nkomyi iyobowe n’abakozi bakuru ba Leta. Yavuze ko azagisha inama mu nzego zitandukanye ndetse n’imitwe ya politiki ndetse n’abandi Banyakenya, haba mu nzego za Leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo kuri guverinoma nshya, ariko ntiyavuze igihe ibyobyose bizashyirirwa mu bikorwa.
Itegekonshinga ntirivuga igihe perezida ashobora gukora adafite guverinoma, abasesenguzi bavuga ko Bwana Ruto agomba gukora ibishoboka byose agatangaza guverinoma vuba mu rwego rwo kwirinda kwiyongera kwigitutu kuriwe cyane kivuye kurubyiruko rw’a Banyakenya rw’iyise “Gen Z” rumaze iminsi mu myigaragambyo.
Batatu mu baminisitiri birukanwe bari abadepite mu myaka ibiri ishize. umwe muri bo ni Aden Duale, mu nyandiko yihuse kuri X (yahoze ari Twitter) yashimiye perezida avuga ko “azahora amurimo umwenda ndetse n’abaturage ba Kenya .
“Minisitiri w’ibidukikije wirukanwe, Soipan Tuya yanditse ati: ” nzemera Ikintu cyose gitanga inzira ku nyungu z’igihugu cyacu”
Ku wa kane ushize, Perezida Ruto yayoboye inama y’abaminisitiri kimwe mu binyamakuru byaho kivuga ko ari “ifunguro rya nyuma” ku baminisitiri.
Mu Kwakira gushize, Bwana Ruto yatangaje ivugurura ry’abaminisitiri ryagize ingaruka nibura ku baminisitiri umunani.
ibihe nk’ibi biheruka muri Kenya muri 2005 ubwo ikigihugu cya yoborwaga na Mwai Kibaki nyuma gato yo gutsindwa na referendumu ku itegeko nshinga rishya.