Kenya : Perezida Ruto yemeye ko Ingabo zayo ziri muri Hayiti zahabwa Ubutumwa bwa ONU
Perezida William Ruto wa Kenya, yatangaje ko yiteguye ko ingabo z’igihugu cye zagiye gufasha gucunga umutekano muri Hayiti zahinduka iz’Umuryango w’Abibumbye.
Ruto yari muri Hayiti mu mpera z’iki cyumweru kureba aho ingabo yohereje yo gufasha kurwanya imitwe y’amabandi ahungabanya umutekano zigejeje ubwo butumwa.
Umuryango w’Abibumbye wemeye ko zizamara amezi 12 muri ubwo butumwa biteganyijwe kuzaba zisoje mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, inama ishinzwe amahoro n’umutekano ku isi y’Umuryango w’Abibumbye yari yatangiye kuganira ku buryo izi ngabo zakongererwa igihe ariko noneho zigahabwa ubutumwa bw ’Umuryango w’Abibumbye bwo kubahiriza amahoro muri iki gihugu.
Mu ruzinduko perezida Ruto yari yagiriye muri Hayiti yatangaje ko biramutse byemejwe n’inama ya ONU ishinzwe amahoro n’umutekano ku isi, Kenya nta kibazo yaba ibifiteho.
Leta zunze ubumwe z’Amerika na Ekwateri ni byo byakoze inyandiko-nyigo yo kongerera igihe ingabo za Kenya ziri muri Hayiti no kuba zahindurirwa noneho zigahabwa ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Inama ishinzwe amahoro ku isi izatorera uyu mwanzuro taliki 30 uku kwezi.