HomePolitics

Kenya : Perezida Ruto yatangaje ugomba gusimbura visi perezida Rigathi Gachagua waraye wegujwe

William Ruto usanzwe ari umukuru w’igihugu wa Kenya yashyizeho Visi Perezida mushya ari we Kithure Kindiki, nyuma yuko uwari uri kuri izi nshingano, Rigathi Gachagua yakuwe kuri izi nshingano .

Mu masha make ashize yo kuri uyu wa gatanu , nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Perezida William Ruto yashyizeho Kithure Kindiki nka Visi Perezida mushya, akaba yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko izina rye.

Biteganyijwe ko abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, bagomba gutora icyemezo cyo kwemeza Kindiki wagize imyanya inyuranye irimo kuba yarabaye Umusenateri.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Moses Wetang’ula yatangaje ko yakiriye iri shyirwaho rya Visi Perezida mushya.

Yagize ati “Nakiriye ubutumwa bwa Perezida bwo gushyira Professor Kithure Kindiki ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya.”

Mbere mu mwuga we, Prof. Kindiki yari umwarimu muri kaminuza ya Moi. Yabaye kandi Umwarimu Mukuru akaba n’umuyobozi w’ishami ry’amategeko rusange muri kaminuza ya Nairobi. Yanabaye Umuyobozi wungirije mu Ishuri ry’amategeko muri iki kigo . Yabaye kandi umunyamabanga mukuru bw’iki gihugu ku butegetsi bwa Perezida Mwai Kibaki.

Prof. Kindiki ni we wahoze ari Senateri, uhagarariye Intara ya Tharaka-Nithi ,akaba yaratowe bwa mbere mu 2013 yongera gutorwa muri 2017.Yabaye Umuyobozi wa Sena muri manda ya 2013–2017 na Visi Perezida wa Sena kuva Kanama 2017 kugeza 2020.

Ni Intiti izwi cyane mu mategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, Prof. Kindiki yabaye Komiseri mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi (UNHCR) na anakora muri gahunda y’umuryango w’abibumbye ishinzwe iterambere (UNDP) .

yari umwe mu bagize akanama gashinzwe amasomo kuri gahunda y’umuryango w’abibumbye (ACUNS), ari no mu bagize Ishyirahamwe mpuzamahanga ryiga ku kwimuka kwa hato na hato (IASFM), no muri komisiyo mpuzamahanga y’abanyamategeko, ishami rya Kenya (ICJ- K).

Itegeko Nshinga rya Kenya riteganya ko iyo Perezida yashyize mu nshingano umuyobozi abimenyesheje Inteko Ishinga Amategeko, abayigize bagomba gutora bemeza cyangwa banga uwashyizweho, ariko ko bikaba bidasabwa ubwiganze bwa 2/3.

Kithure Kindiki washyizweho nka Visi Perezida mushya wa Kenya, namara kwemeza n’Inteko Ishinga Amategeko, azarahirira izi nshingano.

Rigathi Gachagua yegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abasenateri mu Nteko rusange yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira, aho 2/3 by’abagize Sena batoye icyemezo cyo kumweguza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *