Kenya: Nta myigaragambyo izongera kubera mu mugi wa Nairobi Nk’uko byari bisanzwe.
Kuri uyu wa gatatu igipolisi cya Kenya cyatangaje ko nta myigaragambyo izongera kubera mu murwa mukuru w’iki gihugu Nairobi kugeza igihe kitazwi, nyuma y’uko imyigaragambyo irimo kuzamo n’udutsiko tw’amabandi ndetse n’abagizi ba nabi bagamije gusahura abaturage.
Zimwe mu mpirimbanyi zahamagariye abantu guterana kuri uyu wa Kane bafite ibikoresho byo gukambika cyangwa “kwigarurira” Parike ya Uhuru yegeranye n’umujyi rwagati, mu gihe abapolisi benshi buzuye Nairobi.
Nibura abantu 50 baguye mu myigaragambyo iyobowe n’urubyiruko rwiyise ” Gen-z” yamagana izamuka ry’imisoro yatangiye muri Kenya mu kwezi gushize kandi irakomeza na nyuma y’uko Perezida William Ruto akuyeho ayo mategeko akirukana n’abaminisitiri hafi ya bose.
Impirimbanyi zivuga ko bifuza ko Ruto yakwegura kandi bagasaba ko habaho amavugurura yo guca ruswa no gukemura ikibazo cy’imiyoborere mibi.
Umuyobozi w’igipolisi, Douglas Kanja Kiricho, mu itangazo rye ryo ku wa Gatatu nk’uko tubikesha Reuters yagize ati: “Dufite amakuru yizewe ko imitwe y’abagizi ba nabi iteganya kwifashisha imyigaragambyo ikomeje kugira ngo bagabe ibitero byabo, birimo no gusahura.”
Yakomeje agira ati “Nta myigaragambyo izemerwa mu karere k’ubucuruzi ka Nairobi no mu nkengero zaho kugeza igihe hazatangwa amabwiriza mashya k’ubwumutekano rusange.”
Iminsi ikomeje kwisunika urubyiruko rwa Abanya-Kenya bari mu muhanda aho basaba noneho ko Perezida William Ruto yava ku butegetsi n’ubwo yazibukiriye kugusinya itegeko ryari kongerea imisoro muri ikigihugu.
Gusa ikigihugu gifite ibibazo by’ubukungu bikomeye byumwihariko amadeni aremereye ikigihugu gifitiye ibihugu bikomeye ku isi cyane Ubushinwa ugashyiraho imiryango mpuzamahanga.
Ndetse abigaragambya bituma bibasira n’ahamwe hakorera ibigo by’imari mpuzamahanga babinshinza gukenesha igihugu cyabo abagiha amadeni yo kukinyunyuza kubera inyungu zumurengera bashyira kumadeni babaha.