Kenya na Nigeria mu byago byo kubura imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA _ OMS
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryatangaje ko ibihugu 8 birimo Nigeria , Kenya na Lesotho bishobora kwisanga bitagifite ubushobozi bwo kubona imiti igabanya ubukana bw’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA nyuma yuko Leta zunze ubumwe z’Amerika zihagaritse inkunga zatangaga ku bihugu by’amahanga muri progarame ya USAID .
Uyu muburo uje nyuma y’amavugurura yashyizweho na Perezida Donald Trump nyuma yo gutorerwa kongera kuyobora iki gihugu ku nshuro ye ya kabiri , aho yahise atangaza ko ahagaritse ikigega cy’Amerika cyatangaga inkunga ku ishoramari mpuzamahanga cya USAID .
Ubwo yavugaga kuri iyi raporo , umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima bwana Tedros Adhanom yemeje ko kuba Amerika yarafashe kiriya cyemezo cyo guhagarika inkunga zirimo nizajyaga guhangana n’ingaruka za virusi itera SIDA bishobora kuzatuma bimwe mu bihugu by’Afurika bidindira mu iterambere mu myaka 20 iri mbere .
Adhanom yanongeyeho niba Amerika ntacyo ihinduyeho bishobora kuzatuma umubare w’abantu bashya bandura agakoko ka Virus itera SIDA ugera kuri Miliyoni 10 ndetse abasaga izindi miliyoni eshatu bakitaba imana bazize iyi ndwara bishobora kuzatuma imibare y’abahitanwaga n’ubu bwandu ku isi hose wikuba inshuro eshatu ugereranije n’umwaka ushize .
Mu itangazo rigenwe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku munsi wo ku wa mbere , OMS yerekanye ko ibihugu bizagirwaho ingaruka zikomeye zo kubura imiti ihagije igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ku mugabane w’afurika harimo Kenya ,Nigeria , Mali ,Lesotho ,Sudan y’epfo na Mali naho hanze ya Afurika harimo Ukraine na Haiti .
Imibare ya OMS yerekana ko abantu bagera kuri Miliyoni 25 babana na Virusi itera SIDA mu gace ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse aba banagize hafi bibiri bya gatatu by’ababana n’iyi ndwara basaga miliyoni 38 kuri uyu mugabane .