Kenya : Kithure Kindiki yarahiriye kuba visi perezida ku mugaragaro asimbuye Rigathi Gachagua uherutse kweguzwa
Kuri uyu wa gatanu , umunya -Kenya Kithure Kindiki yarahiriye kuba visi perezida mushya wa Kenya nyuma y’urukiko rukuyeho icyemezo kibuza irahira rye nyuma y’ibibazo by’amategeko byabanjirije irahira rye nyuma yo gushinjwa guhonyora itegeko nshinga.
Kindiki yarahiriye imbere y’umwanditsi mukuru w’urukiko rw’ikirenga rwa Kenya nyuma y’ibyumweru byinshi byaranzwe n’ihangana mu mategeko nyuma y’uko uwahoze ari Visi Perezida Rigathi Gachagua yamaganaga ishyirwaho rye mu nteko nshinga mategeko.
Perezida William Ruto, watoye Kindiki nk’umwungirije, ndetse n’abadipolomate ndetse n’abandi bantu barenga 100,000 bari babukereye aho bari bitabiriye ibirori byabereye mu kigo mpuzamahanga cy’amasezerano cyitiriwe uwahoze ayobora iki gihugu witwa Kenyatta giherereye mu murwa mukuru, i Nairobi.
Ndetse uyu munsi Ku wa gatanu, byari byatangajwe ko ari ikiruhuko rusange mu gihugu hose , Sena yakuye Gachagua ku mirimo ye mu Kwakira ashinjwa kurenga ku itegeko nshinga no gukurura urwango rushingiye ku moko nubwo ibi ibirego yabiteye utwatsi ndetse kandi akavuga ko ari politiki.
Abadepite bari batoye itegeko rimweguza ndetse n’Urukiko rw’Ikirenga rutesha agaciro icyifuzo cye yari yarugejejeho cyo kuburizamo ubwegure bwe.Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, ubu ugeramiwe no kweguzwa n’Inteko Ishinga amategeko, aherutse gusaba imbabazi Perezida William Ruto.
Ubushyamirane hagati ya Gachagua na Ruto bwagiye bwiyongera nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yashegeshe Kenya hagati muri uyu mwaka.Gachagua yahakanye ibyo yashinjwe n’abo ku ruhande rwa Ruto ko yagize uruhare mu gutegura no gutera inkunga iyo myigaragambyo yasabaga Perezida Ruto kwegura.