Guverinoma ya Kenya yatangaje ko igikorwa cyabaye ku munsi wejo ku cyumweru tariki ya 4 Gicurasi cyo gutera urukweto Perezida Willaim Ruto biteje isoni n’ikimwaro ku gihugu cyose ndetse ko n’ababiteguye bagombwa kubiryozwa .
Ibi bitangajwe nyuma y’amashusho yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkorambaga hirya no hino agaragaza Perezida wa Kenya wari urimo kugeza ijambo ku baturage aterwa urukweto ku kuboko kwe kw ‘ubumuso kandi bigaragara ko uru rukweto ruvuye mu baturage yarimo abwira .
Isaac Mwaura usanzwe uvugira leta ya Kenya yamaganye iki gikorwa yivuye inyuma ndetse anaca amarenga ko buri muntu wese ubiri inyuma agiye guhigwa bukware akagezwa imbere y’ubutabera .
Aho yifashishije urukuta rwe rwa X yagize ati : “Buri wese ubiri inyuma agomba kubibazwa rwose , ese byagenda bite buri wese ateye urukweto kuri mugenzi we , ese koko izi nizo ndagagaciro n’uburere turi kwigisha abana bacu ?” Bwana Isaac ahamagarira rubanda kubaha umukuru w’igihugu .
Bimwe mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu birimo Daily Nation bidasiba kugira ijisho ricukumbura amakuru y’indani byamaze kwemeza abagera kuri batatu bamaze kuba batabwa muri yombi nubwo igipolisi cyo cyitari cyabyemeza .
Bamwe mu bagize inteko ishinga mategeko ya Kenya bakomeje kunenga abashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu ndetse bagaragaza ko iki gikorwa cyo gutera urukweto perezida ari nk’impuruza ku ngingo y’ibihanga biri mu micungire y’umutekano wa Ruto .
Ruto yaterewe uru rukweto mu gace ka Migori gaherereye mu burengerezuba bw’iki gihugu aho yari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi igera kuri itatu mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro imishinga y’iterambere itandukanye muri kano gace .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?