
Umunyamakuru w’imikino Kazungu Claver yamaze gutangazwa nk’umunyamakuru mushya wa Radiyo ya Fine Fm ivugira ku murongo wa 93.1fm nyuma y’iminsi mike atangaje ko asezeye ku gitangazamakuru cya Radiyo 10 yari amazeho igihe kingana n’imyaka ine .
tariki ya 15 Ugushyingo 2024, ni bwo Kazungu yanyujije ubutumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga ze atangaza ko kubera impamvu ze bwite yasezeye.
Ati “Nyuma y’imyaka ine hafi n’igice nkorera Radio na TV 10, mbikuye ku mutima nshimiye ikigo, abo twakoranye bose, abankurikira umunsi ku wundi nzi n’abo ntazi. Ku mpamvu zanjye bwite, nkaba nafashe icyemezo cyo gusezera ku kazi. Uwo nakoshereje cyangwa nabangamiye ntabizi ambabarire.”
Kazungu ari mu banyamakuru bazamuye ikiganiro cy’imikino kuri Radio/TV10 ndetse bakanakivugurura kikitwa ‘Urukiko’, afatanyije n’abarimo Sam Karenzi, Horaho Axel, Bruno Taifa na Mucyo Antha.
Icyo gihe kandi uyu munyamakuru wari uvuye kuri City Radio, we na bagenzi be batangiye kumvikana binyuze no ku murongo wa YouTube, ibitari bisazweho ku bo basimbuye.
Igihe cyarageze abo batangiranye bose baragenda, nyuma yo kumuganiriza yemera gushakira abandi bagikomezanya, ariko igihe cyageze ahitamo guhagarika akazi.
Clever Kazungu Umunyamakuru Wamenyekanye cyane Mwitangaza makuru Mu Rwanda Akora Ibiganiro bya sport Aho yatangiye Itangazamakuru Muri 2005 yaciye ku maradiyo nka Contact FM ,Flash FM ,Umucyo Radio ,Radio One ,Radio 10 ,.Inkoramutima Radio na City Radio .
Kazungu Clever yabaye Umuvugizi wikipe y’umupira w’amaguru m’URwanda APR FC Kuva mu 2017 kugeza 2021 , Aho yaje no kuba umuyobozi wibiganiro bya sport kuri Radio & Tv10 RWANDA