Kayonza : Urugomo rukomeje gufata indi ntera !
Abaturage bo mu Karere ka Kayonza barataka ikibazo cy’urugomo gikomeje kugaragara mu masaha y’ijoro byumwihariko bivugwa ko bikorwa n’abo bakeka ko ari amabandi .
Abatuye mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza bavuga ko bakunze guhura n’iki kibazo cy’amabandi byumwihariko igihe baba bari kwerekeza mu bice by’inzuri no mu mirima iri mu gishanga cya Kigarama .
Ubwo baganiraga n’ikinyamakuru cya tele 10 bavuga ko kuri ubu hakomeje kwiyongera urugomo rujyana no gukubita no gukomeretsa ndetse kuri ubu abaturage kunyura muri aka gace mu masaha ya saa kumi n’imwe no mu masaha ya mu gitondo bajya mu mirima no ku masoko bitagikorwa kubera ubwoba bwo kugirirwa nkuko byemejwe na Nshimiyimana Albert .
Aho yagize ati : “Baherutse gukubita umuntu bamukuramo ijisho muri iyi minsi. Bamukubitiye hakurya aha bamukuramo ijisho, bagatega abantu bakabakubita.”
Aba baturage kandi bumvikana batabariza ubuyobozi bwabo byumwihariko abashinzwe umutekano ndetse bakavuga ko ku buryo binakunze hazazanwa inzego z’umutekano zisumbuyeho zikajya zihakora irondo mu masaha agaragaramo uru rugomo.
kurundi ruhande kandi , ubuyobozi bwavuze ko iki kibazo bugiye kugihagurukira mu maguru mashya nkuko Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Harerimana Jean Damscene yabikomojeho .
Aho yagize ati : “Umutekano ni ngombwa kuba uhari. Ibyasabwa byose kugira ngo umutekano uboneke na byo birakorwa. Icyo twakwizeza abaturage ni ukongera tukaganira tukareba ahaba hari ikibazo, inkomoko yacyo tukagishakira igisubizo. Niba ari ama rondo adakora neza tukayongerera imbaraga.
” Tunashishikariza abaturage gutanga amakuru igihe havutse ikibazo, ariko no kumenya abo bantu bashobora guhungabanya umutekano cyangwa abantu bafiteho impungenge zo kuba bahungabanya umutekano abo ari bo kugira ngo na bo bagirwe inama.”
Si ubwa mbere humvikanye ibibazo by’umutekano muri aka karere kuko tariki ya 24 Nzeri 2024 mu Mudugudu wa Videwo mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza ,Umusore w’imyaka 23 yasanzwe ku muhanda yapfuye hakekwa ko yaba yakorewe urugomo na bagenzi be baraye basangiye inzoga mu kabari.