Kayonza: Umugabo w’imyaka 40 yafatanywe urumogi rupima ibiro 30
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Kayonza, yatangaje ko yaburijemo igikorwa cyo gukwirakwiza ikiyobyabwenge cy’urumogi rungana n’ibiro 30, rwafatanywe umugabo w’imyaka 40 y’amavuko.
Uyu mugabo ayfashwe aruhetse kuri moto yo mu bwoko bwa TVS, ifite nimero RG 852 V, mu murenge wa Kabare, akagari ka Rubumba mu mudugudu wa Gakenyeri, ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Abaturage batanze amakuru ko hari moto bakeka ko ishobora kuba ipakiye urumogi, kuko ako gace gasanzwe n’ubundi ari inzira barunyuzamo. Abapolisi bahise bajyayo basanga koko uwo mugabo amaze kurukura mu shyamba ryari hafi aho, ruri mu mufuka yari yahambiriye kuri moto.”
Yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Ndego kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).