Kayonza : Polisi y’u Rwanda yerekanye abagize agatsiko kacucuraga abantu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yerekanye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena 2025, abagabo batanu bakekwaho kuba mu itsinda ry’abagizi ba nabi bamaze igihe bateza umutekano muke mu turere twa Kayonza na Gatsibo binyuze mu bikorwa by’ubujura n’ibikorwa by’urugomo biteguwe.

Iri tsinda rigizwe n’abasore batandatu barimo abavandimwe babiri bavukana, mukuru  wabo, n’abaturanyi babiri.

Polisi yatangaje ko aba bantu bakekwaho kwiba amaduka, ibikoresho by’ibikorwa remezo, ndetse n’’iby’ahantu hahurira abantu benshi nubwo umwe muri bo yatorotse bikekwa ko yambutse ajya muri Uganda.

SP Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko umwe mu bakekwaho kuba ari umuyobozi w’iryo tsinda yemeye ko amaze imyaka irenga itatu akora ibi byaha.

Aba basore bafite hagati y’imyaka 19 na 26 bashyikirijwe ubushinjacyaha ngo ubutabera bukore akazi kabwo.

Yagize ati: “Bakoreraga hafi y’Ibiro by’Akarere ka Kayonza, ku mihanda ya Kayonza–Nyagatare no Kayonza–Ngoma, bambara imyenda isa n’iy’abanyerondo kandi bitwaje intwaro gakondo.”

Aba bagizi ba nabi bavuga ko bafite ubumenyi buhagije ku gace ka Kayonza na Kiramuruzi kuko ari ho bakomoka.

Mu bikorwa bakekwaho harimo ibyabaye tariki 22 Mata ubwo binjiraga mu maduka abiri i Kiramuruzi, bagakomeretsa umuzamu ndetse bakiba telefoni umunani na radiyo.

Tariki 3 Gicurasi binjiye mu kandi kaduka bibamo telefoni 150 na mudasobwa. Tariki 14 Gicurasi, bibye muri Hirwa Shop telefoni 500, amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’amasaha atanu y’igiciro cyo hejuru.

Tariki ya 1 Gicurasi, bakekwaho kwinjira muri MTN Center ya Kayonza bakiba amafaranga y’u Rwanda miliyoni umunani n’agasanduku karimo miliyoni 15.

 Umuzamu yakomeretse bikomeye, n’umukozi wa station ya lisansi arakomereka.

SP Twizeyimana yavuze ko ibi bikorwa bidakorwa n’umuntu umwe, ati: “Ni ibikorwa bihurije hamwe agatsiko gashobora no kuba gafitanye isano n’irindi tsinda ry’abantu 55 twafatiye mu Murenge wa Rukara, abenshi bakaba bakoreraga hafi y’ahacukurwa amabuye y’agaciro.”

Mu mezi atanu ashize, Polisi yagaragaje ko ibyaha 443 by’ubujura byagaragaye mu Ntara y’Iburasirazuba, hafatwa abantu 518.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *