FootballHomeOthers

Kayonza : Muvunyi Paul uri mu buyobozi bwa Rayon sports aravugwaho kwambura abaturage

Mu karere ka Kayonza haravugwa inkuru y’abaturage basaga 12 bavuga ko bambuwe amafaranga y’imibyizi y’akazi bakoreye muri Hoteli ya Akagera Safari Camp y’umushoramari akaba n’umuyobozi wa Rayon Sports witwa Muvunyi Paul .

Aba baturage batangaza aka karengane kabo batuye mirenge ya Rwinkwavu na Kabare muri aka karere , aho bakomeza gutunga agatoki uyu munyemari unafite inshingano mu miyoborere y’ikipe ya Rayon sports kwanga kubaha amafaranga bakoreye mu mirimo ifite aho ihuriye no kubaka iyi hoteli ye .

Muvunyi Paul yabanje kujya ahemba aba bakozi mu ntoki gusa hashize igihe aza kubihagarika ndetse ari nacyo cyateye aba baturage guhita bahagarika imirimo bakoraga bagatangira gushaka uwabakorera ubuvugizi .

Bamwe muri bano baturage bambuwe amafaranga yabo bakoraga imirimo y’ubusekerite , gusasaga uburiri , gutunganya ubusitani gusa ngo nubwo bakoraga iyi mirimo nta masezerano bari baragiranye na Muvunyi byanatumaga bacika intege zo kongera kujya kubaza iby’akarengane kabo kuko inzego zose baganaga bahitaga babasaba icyemezo cyerekana ko bamukoreye bakacyibura .

Uwitwa Makuza Anastase waganiriye n’ikinyamakuru cya tele 10 dukesha iyi nkuru yatangaje ko we bamubereyemo amafaranga asaga ibihumbi magana cyenda na mirongo icyenda nyuma yo kubanza gukora akazi ko gucunga umutekano ndetse n’ako gusukura ubusitani .

Ubwo yari abibajijweho , Paul Muvunyi yatangaje ko atigeze yambura aba baturage nkuko babivuga gusa ahubwo yemeza ko yahagaritse kubaha amafaranga yabo nyuma yuko bamwibye ibikoresho byo muri iyi hoteli ndetse kandi ko yasabye akarere ko bahura akabishyura ariko bamaze kubiryozwa .

Kuri Nirere Madeline usanzwe ari Umuvunyi mukuru we yatangaje ko iki kibazo batari bakizi ngo ariko ubwo bakimenye bagiye kugikurikirana kuburyo nta kabuza cyizacyemuka mu gihe cya vuba . Muvunyi Paul yishyuzwa arenga miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda n’aba baturage uko ari 12 .

Iyi nkuru uyakiriye ute se ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *