Kayonza : Abambuwe uburenganzira k’ubutaka bwaho bari batuye bavuze icyemeze nk’iterabwoba babwirwa n’abayobozi !

Abaturage batuye mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza barinubira igisa n’ihohoterwa bakorerwa n’inzego z’ibanze nyuma yuko bangiwe kongera gukoresha ubutaka bwabo bimuwemo igikorwa icyo ari cyose ndetse ababigerageje bagahabwa gasopo ya nyuma babwirwa ko nibaramuka bongeye bazahita baraswa .
Bamwe muri aba baturage baganiriye n’itangazamakuru bo bumvikana bavuga ko bemeza ko bashaka kuba bakongera guhinga igihingwa cy’amasaka gusa bagatsemberwa n’ubuyobozi ngo dore ko buhita bubabwira ko aha hahoze ari mu kwabo hamaze kuba aha Leta bityo rero nta burenganzira ubwo ari bwose bakihafiteho.
Aba baturage bakomeza bemeza ko bamwe mu bageregeje kuba bajya gukorera ibikorwa by’ubuhinzi mu bwahoze ari ubutaka bwabo baje gufatwa bakanafungwa binyuranije n’amategeko nkuko byemezwa na Niringiyimana Emmanuel utuye mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira .
Aho yagize ati : ” Ku bwa Gatanazi atari yava mu Murenge wa Ruramira, yaramfunze, Geremie yaramfunze kuko nahinze amasaka. Nafunzwe n’Abagitifu babiri, ariko uyu nguyu uriho ni Bisangwa, njyewe nagiye ku Murenge mfata ifumbire Agronome aravuga ati ‘Niringiye nuhinga amasaka upangiwe isasu.”
Nubwo ubuyobozi buvuga ko guhinga byumwihariko igihingwa cy’amasaka bitemewe abatuye muri aka gace bemeza ko iki gihingwa kigira uruhare rukomeye mu mibereho yabo ya buri munsi nkuko byatangajwe n’uwitwa Mutaganzwa Salomon waganiriye na Radio dix .
aho yagize ati : ” “Baratubwiye ngo ntituzahahinge amasaka, ngo ubwo butaka ni mu kwa Leta, wahahinga bakavuga ngo wahinze mu kwa Leta kandi nta cyangombwa uhafitiye barabitwimye. Kandi tuzi ko intambwe za Leta bavuga ni intambwe ziba ku kiyaga.
“Nta bindi bintu duhinga wenda nk’urumogi cyangwa ibindi bitemwe na Leta, ariko se ko amasaka asaba abageni, agacyuza ubukwe, ishaka ryakoze ikihe cyaha? Nimutubarize Perezida wa Repubulika. Isaka ryakoze iki rituma rifunga umuntu?”
Kurundi ruhande ubuyobozi buvuga ibijyanye n’amakuru y’ifungwa ry’aba baturage bavuga ko barenganijwe butari bwakagiyeho gusa ko amasaka abaturage bayahinga ahubwo ko atari mu bihingwa byatoranyijwe guhingwa ahateganyijwe guhingwa imbuto z’indobanure nkuko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Bisangwa Emmanuel .
Aho yagize ati : “Amasaka rero ntabwo ari kuri urwo rwego, ariko abaturage na yo barayahinga mu rugero runaka akabafasha, ariko nta mbaraga nyinshi ashyirwamo.”
