Karongi : Umugore yiyiciye umugabo we anigamba kuri Mudugu ati ‘Ndamurangije”
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko rwataye muri yombi Mukandoreyaho Josephine wari utuye mu karere ka Karongi ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo we witwa Uwifashije Metusela w’imyaka 63 akoresheje umuhoro hanyuma akajya kwigamba ku muyobozi w’umudugudu amubwira ko yamurangije .
Umutarage witwa Mukandoreyaho Josephine w’imyaka 53 wari utuye mu mudugudu wa Uwiraro , Akagari ka Murengezo , Umurenge wa Mutuntu ho mu karere ka Karongi yatawe muri yombi na RIB acyekwaho icyaha cyo kwivugana umufasha we ndetse akaba afunganye na bagenzi be batatu barimo Dusengimana Michel w’imyaka 30 n’umukobwa we w’imyaka 17 witwa Faida Irumva bakekwaho ubufatanyacyaha .
Amakuru agera kuri Daily Box yemeza ko Josephine yatemye umugabo we nyuma y’amakimbirane bari bagiranye tariki ya 17 werurwe ahanini yaturutse ku kuba nyakwigendera yari yiriwe mu isoko rya Mukungu riherereye ku santere y’ubucuruzi ya Karambo atashye aza nta haho afite ahubwo atahana icupa ry’urwagwa ageze i we batangira gutongana hanyuma muri uko gutongana nibwo uyu mugore yasohokanye umupanga aramujanjagura nkuko mudugudu waho yabitangarije imvaho Nshya .
Aho yagize ati : ‘Muri uko gutongana ni bwo umugore yasohokanye umupanga, hari mu ma saa tatu z’ijoro umugabo ariruka ubwatsi bw’inka bwari buri iruhande rw’ibiraro byazo buramutega yikubita hasi agwira urubavu, umugore ahita amugeraho umutwe arawujanjagura .
Mbibonye namuhamagaye ntiyacamo, mpamagara umuhungu we mubaza icyo nyina ampamagariye ambwira ko yiryamiye ntabyo azi. Muhamagaye nanone icamo, arambwira ngo ya makimbirane abyaye urupfu, ndamurangije.’
Ngo si ubwa mbere uyu mugore yashaka kwivugana umugabo ngo kuko aya makimbirane yabo amaze imyaka igera kuri 13 kubera ko guhera mu mwaka wa 2012 uyu mugore yakubise umugabo we ifuni mu gahanga bagiye kumufunga uyu mugabo aravuga ngo bamureke aramubabariye ndetse ngo hadaciye iminsi yongera kumuhusha ariko nabwo ntibikomezwe cyane .
Bivugwa ko uyu mugore yishe uyu mugabo mu gihe haburaga amasaha make ngo Abunzi baze kugabanya isambu nyakwigendera na mushiki we ndetse bikanakekwa ko ashobora kuba yamwishe kugirango iryo gabana ritaba .
Magingo aya uyu mugore ufungiye kuri sitasiyo ya Tumba mu karere ka Karongi yamaze kwemera ko ari we wiciye uyu mugabo we nubwo yabanze kujijisha ubuyobozi avuga ko yamwicishije umuhini yamukubise mu mutwe .
Ubuyobozi bw’inzego zibanze bwongeye gukangurira abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo no kwica kuko bigira ingaruka mbi cyane ku mpande zombi nkuko bwana Ntaganda Wilson usanzwe ari Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Mutuntu yabitangaje .