Karongi : Nyuma ya Meya ; abandi bakozi b’akarere bagera kuri 13 nabo beretswe imiryango
Abakozi bagera kuri 13 bakoraga mu karere ka Karongi barimo uwari umuyobozi Mukuru ushinzwe Imiyoborere nabo birukanywe kuri iyi mwanya bije bikurikirana n’iyegura ry’Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi witwa Mukase Valentine, n’umwe mu bamwungirije ndetse n’uwari Perezida y’Inama Njyanama.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’iki cyumweru turi gusoza nibwo abarimo Mukase Valentin ,Niragire Theophile wari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, ndetse na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama batangaje ku mugaragaro ko beguye kuri uyu mwanya .
Nyuma gato y’iri yegura ry’aba bari abayobozi bakuru b’aka karere hahise haduka andi makuru yavugaga ko iyegura ry’aba bayobozi ryaturutse ku nama ya Njyanama yateranye kuri uyu wa Gatanu, ari na yo yeguje aba bayobozi kubera imiyoborere mibi, ivugwamo ibibazo biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Nubwo bivugwa gutya ariko , aganira na Radio 10 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi yavuze ko ari icyemezo bafashe ku bushake bwaba bayobozi ndetse yongeraho iyo umuyobozi yumva atagishoboye inshingano, ari byiza gufata icyemezo akava mu nshingano, yavuze ko nta gikuba cyacitse muri aka Karere ka Karongi.
Aho yagize ati : “Uko ari batatu beguye ku bwende bwabo nk’uko babyanditse kandi nta n’igitangaza kirimo kuko si ubwa mbere, si n’ubwa nyuma kuba abayobozi bumva ko batagishoboye gushyira mu bikorwa inshingano batorewe cyangwa se bahawe.”
Si aba gusa birukanywe muri iyi nkubiri kuko bivugwa ko iyi njyanama yanasetuje ku mirimo abarimo Safari Anastase wari Umuyobozi Mukuru wa One Stop Center, Bigirimana Enock, Biremarugira Patrick, Bizimana Rusimbana Augustin, Hakuzimana Project, Insonere Josue, Muhayimana Gérard, Niyonzima Salomon, Nsengiyumva Eric, Nyirashyirambere Jeannette, , Hitumukiza Marcel, na Udahemuka Berchmas.