Kapiteni wa Rayon Sports ‘Muhire Kevin’ yagize icyo avuga kuri Khadime na Nsabimana Aimable bavugwaho kwitsindisha

Kapeteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yahakanye amakuru yavuzwe ko umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye ndetse na myugariro Nsabimana Aimable baba barafashe amafaranga kugirango batange imikino bigamije ko ikipe y’Ingabo z’Igihugu yajya ku mwanya wa mbere.

Mu minsi ishize nibwo umuzamu w’Umunya-Senegal Khadime Ndiaye yakuwe mu izamu nyuma yo kumara iminsi atitwara neza haba ku mukino wa Mukura VS, uwa Police FC ndetse n’uwa Marine FC batakaje bikanatuma batakaza umwanya wa mbere nubwo baje kuwisubiza , byatumye akurwa mu izamu hashyirwamo Ndikuriyo Patient baguze mu Magaju.

Rayon Sports ntiyigeze itangaza ku mugaragaro ko yahagaritse Khadime Ndiaye cyangwa Nsabimana Aimable, Kapiteni we akemeza ko Nsabimana Aimable vuba aha azagaruka mu kibuga, Yagize Ati “Aimable ararwaye , kuko mbere ho iminsi ibiri kugirango dukine umukino (wa Mukura VS) yagize umutsi ni nange yabibwiye bwa mbere , umunsi wakurikiyeho arasunika arawutoneka. rero ntago Aimable yigeze ahanwa, ahubwo mu mpera zi cyumweru gitaha azaba ahari.”

Ku muzamu w’Umunya-Senegal, yavuze ko kujya mu bihe bibi nk’umukinnyi bibaho bityo benshi bakuririra kuri icyo mu bihe nk’ibi ikipe ishaka igikombe , gusa yemeza ko bari bamwihanije cyane mbere y’umukino banganyijemo na Marines FC ko agomba kwitwararika agakina neza kuko ari we uza kubahesha amanota atatu y’umukino, kugira ngo bagume ku mwanya wa mbere.

Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 50, ikarusha APR FC inota rimwe mu gihe hasigaye imikino itandatu umwaka w’imikino ugashyirwaho akadomo,

Iyi kipe Kandi tariki 30 Mata 2025, ifite umukino wa kimwe cya Kabiri cy’Igikombe cy’Amahoro na Mukura VS banganyije igitego kimwe kuri kimwe (1-1) mu mukino ubanza wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, irasabwa gusezerera Mukura VS igahita igira amahirwe yo kuzakina imikino Nyafurika umwaka utaha n’iyo itatwara igikombe na kimwe cyane ko umwanya wa Kabiri muri Shampiyona bawizeye ku kigero cyo hejuru gishoboka.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *