Kanye west na Bianca Censori bari barimbye bitangaje bivanye muri Grammy Awards by’amaherere!
Kanye West yikuye mu bahatanira bihembo bya Grammy Awards mu buryo bukomeje gutungura benshi nyuma yuko hari hashize igihe gito agaragaragaye aha tangirwaga ibi bihembo ari kumwe n’umufasha we Bianca Censori batambuka kuri tapi itukura mu mujyi wa Los Angeles .
Uyu muraperi w’imyaka 47 y’amavuko hamwe na Bianca Censori wari mu myambaro igaragaza ibice byose bye by’umubiri uko byakabaye bagaragaye mu mujyi wa Los Angeles aha tangirwaga ibihembo bya Grammy mu ijoro rya tariki 2/ Gashyantare/ 2025 barimo bifotoza kuri tapi itukura gusa bitunguranye hahita hasohoka itangazo ryavugaga ko uyu muraperi yivanye ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Grammy Awards bitegurwa na Recording Academy .
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru avuga ko inkomyi y’uku kuva muri ibi bihembo kwa Kanye West ari uko abashinzwe umutekano bamusohoye aho bifotoreza ku mbaraga nubwo ikinyamakuru TMZ cyo cyanditse ko Kanye West yasohotse mu nyubako ya Crypto Venue ku bushake bwe nyuma yo kwifotoza .
Aho uru rubuga rwagize ruti : Yavuye kuri tapi itukura , yinjira mu modoka ye hanyuma ahita agenda ku bushake bwe nta n’abashinzwe umutekano babigizemo uruhare ndetse ko uko Bianca yari yambaye nta muntu wigeze ubugiraho ikibazo na kimwe.”
Kanye west yari ahanganiye igihembo cy’indirimbo yo mu njyana ya Rap y’umwaka muri Grammy , aho indirimbo ye yise ‘ Carnival ‘ yakoranye na Ty Dolla $ign yari ihanganye bubi na ‘ NOT LIKE US ‘ ya Kendrick Lamar Duckworth gusa nyuma yo kwivana mu irushanwa ,’ Not like us’ yahise yegukana iki gihembo .