Watch Loading...
HomeOthers

Kamonyi : Uwari ukurikiranyweho kwica uwo bashakanye yahanishijwe gufungwa burundu

Ku itariki ya 11 Mutarama 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwahanishije uwitwa Nshimiyimana Damien, uzwi ku izina rya Bahimba Daniel, igihano cya burundu nyuma y’uko rumuhamije ko yakoze icyaha cyo kwica umugore we, witwa Uwimanifashije Jacqueline, mu buryo bw’agahomamunwa.

Isomwa ry’urubanza ryabereye mu Mudugudu wa Nyakabande, Akagari ka Buguri, Umurenge wa Rukoma, aho icyaha cyakorewe, aho urukiko  rwavuze ko Nshimiyimana Damien yakoze ibyaha by’ubugome ubwo yakubitaga umugore we isuka mu mutwe no mu mugongo inshuro ebyiri, bikamuviramo urupfu.

Iki cyaha cyakozwe ku itariki ya 18 Nzeri 2023.Nshimiyimana Damien yari yasabye ko igihano cye cyasubikwa cyangwa kigabanyirizwa, ariko Urukiko rwanzuye ko usaba gusubikirwa igihano nta shingiro, kuko amategeko y’u Rwanda atemera ko igihano cya burundu cyasubikwa.

 Urukiko kandi  rwavuze ko nta kitarengeje imyaka itanu gishobora gusubikwa mu rubanza nk’uru , Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyaha Nshimiyimana Damien akurikiranyweho ari indengakamere, kandi ko bidasaba ko igihano cyagabanywa kubera uburemere bw’icyaha, ndetse n’ubugome yakoresheje mu gukora icyo cyaha.

Mu iburanisha, urukiko rwemeje ko Nshimiyimana Damien n’umugore we Uwimanifashije Jacqueline batigeze babyarana, ariko icyo cyaha cyamuvanye mu buzima, maze mu kwemeza igihano, Urukiko rwakomeje kumukatira burundu.

Iki gihano cya burundu, ntigishobora kugabanyirizwa, mu rwego rwo guharanira ubutabera no gukumira ibyaha bikomeye byibasira abashakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *