
Abantu 3 baguye mu mpanuka y’imodoka yaraye ibereye i Musambira mu Karere ka Kamonyi. Ni mu gihe 37 bakomeretse, aho 6 muri bo bakomeretse bikabije.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije, aho imodoka zo mu bwoko bwa minibisi zavaga i Kigali zivuye mu bukwe zerekeza i Muhanga, imwe yagonze indi inyuma iyirenza umuhanda, iyagonze itangirwa n’ibyuma biri ku mbago z’umuhanda.
Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga n’abandi bakoresha umuhanda kubahiriza amabwiriza n’amategeko ajyanye no kugenda mu muhanda no kuwutwaramo ibinyabiziga. Bimwe mu byo basabwa harimo no gushyira mu modoka utugabanyamuvuduko ndetse no kudukoresha neza uko amategeko abiteganya.
Akagabanyamuvuduko ni akamashini gashyirwa mu modoka mu rwego rwo kugirango imodoka yirinde kugendera ku muvuduko udateganyijwe.
Utu twuma dutuma imodoka itarenza umuvuduko w’ibirometero 60 mu isaha. Ishyirwaho ryatwo mu modoka bigenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 26 Gashyantare 2015. Ingingo ya 2 yaryo ivuga ko buri modoka yose itwara abantu n’ibintu igomba kuba ifite utu twuma dukumira umuvuduko urenze uwagenwe.
Polisi kandi asaba abagenzi ndetse n’abandi kudahishira abashoferi bangiza utwo tugabanyamuvuduko, ahubwo ubibonye agatanga amakuru ku ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda hagamijwe kurengera ubuzima bw’abagenzi.