Kaminuza y’u Rwanda yasubiyeho inyuma imyanya 43 ku rutonde rw’akaminuza nziza ku isi
Kaminuza y’u Rwanda iri ku mwanya wa 7,632 , ku rutonde rw’amakaminuza meza ku rwego rw’isi , rukaba urutonde rutegurwa ndetse rukanashyirwa ahagaragara n’urubuga rwitwa ‘EDURANK’.
Uru rutonde rwavuguruwe tariki 02 Werurwe 2025, rukaba rushingira ku byavuye mu bushakashatsi , amakuru atangwa n’abiga cyangwa se barangije muri kaminuza zitandukanye ndetse n’ibindi bitajyanye n’ireme ry’uburezi butangwa ariko bigira uruhare muri iryo reme mu buryo butahuranyije.
Usibye kuba kaminuza y’u Rwanda iri ku mwanya 7,632 ku isi muri Kaminuza 14,131 ziri kuri uru rutonde, muri Africa yisanze ku mwanya wa 363 muri Kaminuza 1,104, iza ku mwanya wa mbere mu Rwanda muri Kaminuza 24 zabashije kugira amahirwe byibuze yo gutekerezwaho.
Kaminuza y’u Rwanda umwaka ushize yari ku mwanya wa 7,589 ku rwego rw’isi bisobanuye ko yasubiyeho inyuma imyanya 43, gusa ibi bimaze kumenyerwa kuva havaho National University of Rwanda hagashyirwaho University of Rwanda ihurijwemo ama Campuses atandukanye.
UNIVERSITY 10 ZA MBERE MU RWANDA TUGENDEYE KURI URU RUTONDE RWA ‘EDURANK’!
1. University of Rwanda
2. African Leadership University, Rwanda
3. University of Global Health Equity
4. University of Lay Adventists of Kigali
5. Kibogora Polytechnic
6. Ruhengeri Institute of Higher Education
7. University of Kigali
8. University of Tourism Technology and Business Studies
9. Kigali Independent University
10. Adventist University of Central Africa
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?