Juno Kizigenza yagaragaje imbamutima ze ku myaka itanu amaze mu muziki

Umuhanzi Juno Kizigenza uri mu bagezweho mu Rwanda, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yishimiye imyaka itanu amaze mu muziki w’u Rwanda, ndetse agaragaza gushima Imana ku mpano idasanzwe yamuhaye yo kuririmba.

Uyu muhanzi ari mu bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda mu myaka itanu ishize aho yamenyekanye cyane igihe yakoranaga ndetse akanafashwa n’umuhanzi Bruce Melodie baje gutandukana akaza gutangira kureberere ibijyanye n’umuziki we mu buryo bwuzuye.

Muri iyi myaka itanu , uyu muhanzi yasohoye Album yiswe na benshi iy’amateka yise ‘Yaraje’ yari igizwe n’indirimbo 17 ndetse nawe yemeza ko iri mu z’amateka zabayeho mu muziki w’u Rwanda magingo aya.

Iyi Album yaje muri eshanu nshya zumviswe na benshi ku rubuga rwa Audiomack mu cyumweru igihe yasohokaga!

https://twitter.com/audiomack/status/1671180022302818305?t=I9u6Sei3anusqOxYDMHIsw&s=19

“Kuko Imana yankunze cyane , yampaye inzira yo kuvugana n’abantu bayo binyuze mu ndirimbo Kandi hashize igice cy’ikinyacumi ndimo kubikora.” Juno Kizigenza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Uyu muhanzi muri iyi myaka itanu, indirimbo ze zakunzwe harimo: Igitangaza yakoranye na Bruce Melodie ndetse na Kenny Sol, Jaja yakoranye na Kivumbi King, Birenze , Shenge ,Urankunda , Ndarura , Nazubaye n’izindi.

https://twitter.com/junokizigenza/status/1922217932521635934?t=5tqddc-e9e4ox7Vs0f66Kw&s=19

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *