Junior Giti yatangaje ko ikibazo cye n’umupolisi washakaga ku muhohotera cyahawe umurongo

Umusobanuzi wa filime , Junior Giti yiyambaje Polisi ayimenyesha ikibazo cy’uwo avuga ko ari Komanda wa Polisi i Ntarama washatse kumubangamira, gusa nyuma yo kukimenyesha inzego, avuga ko ikibazo cyatangiye gushakirwa umuti kandi mu mucyo.
Mukanya gashize ,Bugingo Boni uzwi mu gusobanura filimi nka Junior Giti no mu gufasha abahanzi barimo rurangiranwa chris easy ,yanyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X, atanga ikibazo afite.
Polisi y’u Rwanda mu kumusubiza yagize iti : “Mutwandikire muduhe nimero zanyu za telefone tubavugishe muduhe amakuru arambuye kuri iki kibazo tugikurikirane.”
Junior Giti mu gusubiza ubu butumwa, yagize ati “Ni Commanda wa Ntarama uhora iwanjye, akampagarikira ibikorwa by’ubuhinzi kandi mfite icyangombwa cy’ubutaka. Buri uko aje aba afite undi muntu umuha itegeko kuri terefoni, ntaramenya uwo ari we yita afande.”
Nyuma yuko ibi bitangajwe ndetse na Polisi ikamusaba gutanga amakuru arambuye, Junior Giti yatangaje ko ikibazo cye kiri gushakirwa umuti.
Mu butumwa yongeye gutanga, Junio Giti yagize ati “Ndashimira inzego z’umutekano, ikibazo cyanjye kirimo gukurikiranwa kandi mu mucyo. Harakabaho u Rwanda n’Abanyarwanda. Umuturage ku isonga.”
Bugingo Bony ukunda kwiyita Junior Git kuri ubu ari mu basobanuzi b’afilimi bakunzwe cyane mu Rwanda akaba numwe mu bafite inararibonye muri uyu mwuga aho anyuza ibyakora ku rubuga yise igiti.net .