Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Jude Bellingham, arateganyijwe kuzabura byibura ibyumweru bitandatu bya mbere by’umwaka utaha w’imikino bitewe n’uburyo azaba yagiye kubagwa urutugu.
Uyu musore w’imyaka 21 amaze igihe ahanganye n’ikibazo cy’urutugu kuva mu 2023, aho yakomerekeye mu mukino wa La Liga ubwo Real Madrid yakinaga na Rayo Vallecano.
Kuva icyo gihe, Bellingham yakomeje gukina yambaye igitambaro gishyigikira urutugu rwe, haba muri Real Madrid no mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.
Ubuyobozi bwa Real bwamaze guteganya ko azabagwa urutugu nyuma y’irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’ama – clubs rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera tariki ya 15 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga.
Kubera iyi gahunda bivuze ko Bellingham atazitabira imyitozo y’itegura umwaka w’imikino iza (pre- season) ndetse azabura n’imikino ya mbere y’ukwezi kwa Nzeri, harimo n’iyo ikipe y’igihugu y’u Bwongereza izahuramo na Andorra na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.
Kuri uyu wa Gatanu, umutoza w’u Bwongereza, Thomas Tuchel, aratangaza abakinnyi azifashisha mu mukino wa Andorra no mu mukino wa gicuti bazahuramo na Senegal. Haracyari urujijo niba abakinnyi bazaba bitabiriye Club World Cup bazatoranywa.
Bellingham yagaragaje ubuhanga bwe mu mwaka we wa mbere muri Espagne, aho yavuye muri Borussia Dortmund aguzwe miliyoni £115, afasha Real Madrid kwegukana La Liga n’igikombe cya Champions League, atsinda ibitego 23 mu mikino 43.
Gusa ariko muri uyu mwaka w’imikino, yatsinze ibitego 14 mu mikino 52, Real Madrid itwarwa igikombe cya shampiyona na FC Barcelona ndetse ikanasezererwa na Arsenal muri 1/4 cya Champions League.