Joseph Kabila wayoboye DRC yashimangiye ko ingabo z’amahanga zigomba kuva muri iki gihugu

Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko yifuza ko ingabo z’amahanga zibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu zavanwayo ndetse hakanimakazwa inzira z’ibiganiro hagati y’impande zishyamiranye nk’umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano muke muri iki gihugu .

Ubwo yaganirizaga ikinyamakuru Digital News mu ntangiriro z’uku kwezi mbere yuko yerekeza muri Namibia aho yari yitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma ufatwa nk’intwari y’iki gihugu Dr , Sam Nujoma wari uherutse kwitaba imana , Kabila Kabange yongeye kuvuga ko uburyo bwakoresheje mu gukemura ikibazo nk’iki cyigeze kubaho muri 2001 ari nabwo bugomba kongera bugakoreshwa .

Avuga kuri ubu buryo , Kabila yabanje ko gushimangira ko ingabo z’amahanga byumwihariko izaturutse muri Afurika y’Epfo zigomba kuvanwa muri Kongo kugirango amahoro arambye agerweho ndetse no kugirango abanyekongo babone igisa nk’ubwinyagamburiro bwo kuganira ku mahoro .

Kabila kandi yanavuze ko abanyekongo bagomba guhabwa ubwisanzure mu gukemura ibibazo byabo ahubwo ibindi bituruka ku ruhande bikazajya biza nk’ubufasha cyangwa inama zitandukanye ziturutse mu bihugu bituranyi cyangwa umuryango w’abibumbye .

Mu kwezi gushize kandi uyu muhungu wa Laurent – Desire Kabila nawe wigeze gutegeka iki gihugu guhera mu 1997 kugeza muri 2001 , yongeye guhamya ko kugerageza gushaka igisubizo ku kibazo cya DR Congo wirengagije intandaro yacyo bitazigera bizana amahoro habe na gato .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *