Ku wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025 Joseph Kabila, Uwari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hamwe n’abambari be, bakoreye inama ya mbere i Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru mu burasirazuba bw’iki gihugu, hamwe n’umuyobozi mukuru wa M23 Corneille Nangaa.
Mu butumwa yashyize kuri X (Twitter), Nangaa yavuze ko iyi nama yabaye “ikiganiro cyiza cyane hagati y’ubuyobozi bwa AFC/M23 na Perezida Joseph Kabila Kabange.”
Iyi nama ibaye umunsi umwe nyuma y’uko Kabila ahuye n’abahagarariye amatorero atandukanye yo mu burasirazuba bwa RDC, byumwihariko abarizwa mu duce tugengwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Abayobozi ba M23 bagaragaje ko ibiganiro byibanze ku gushakira hamwe amahoro arambye, ubumwe bw’igihugu ndetse no kubaka umuco wo kubana neza nk’abaturage b’igihugu kimwe.
Kabila yasubiye i Goma ku wa Mbere tariki 26 Gicurasi, nyuma y’imyaka itandatu yari amaze ari mu buhungiro bwihariye.
Icyakora, hagati aho, Kabila yasize ashinjije Leta ya Perezida Félix Tshisekedi n’ubutegetsi buyishingiyeho ku kubogama, uburiganya, ivangura, gushyigikira imyivumbagatanyo ndetse no gushyigikira ivangura rishingiye ku moko, ibintu ngo byangije ubumwe n’imibereho myiza y’igihugu.
Kabila, w’imyaka 53, yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu Mutarama 2019 ubwo Yasimburwaga na Tshisekedi. Nyuma yaho, habaye ukutumvikana kwinshi aho Kabila ashinja Tshisekedi kwica amasezerano yamugejeje ku butegetsi, naho Tshisekedi akamushinja gufatanya n’umutwe wa M23.
Ku wa 22 Gicurasi, Sena ya RDC yakuyeho uburinzi budansazwe bwa Kabila, bityo hafungirwa urubanza ku byaha birimo guhakana igihugu no gukora ibyaha by’intambara. Abamushyigikiye bavuga ko ibi ari urugamba rwo kumuhiga.