Jose Mourinho yashyize umucyo kuri Transfert ya Cristiano Ronaldo muri Fenerbahce
Jose Mourinho yashubije ibihuha bivuga ko Cristiano Ronaldo ashobora kwerekeza mu ikipe ya Fenerbahce asanzwe atoza mu gihe amasezerano ya Ronaldo yaba arangiye mu mpeshyi y’umwaka utaha .
Umutoza w’umunya – Porutugali yageze muri Real Madrid mu mwaka wa 2010 ari nabwo yaherukaga gutoza Cristiano Ronaldo, ndetse banagerana ku mukino wa nyuma wa Champions League bahuyemo n’ikipe ya Inter Milan .
Mu myaka yamaranye na José Mário dos Santos Mourinho Félix GOIH nk’umutoza we , Ronaldo yatsinze ibitego 168 bifasha ikipe ya Real Madrid gutwara ibikombe bya La Liga na Copa del Rey.
Kuva icyo gihe Mourinho yahise ajya gutoza amakipe arimo Chelsea, Manchester United, Tottenham, Roma na Fenerbahce mu gihe uyu wahoze ari umukinnyi we kuri ubu yisanze muri ekipe ya Al-Nassr yo muri Arabiya Sawudite .
- Fifa yatangaje ibihugu bizakira igikombe cy’isi cyo muri 2030 no muri 2034
- UCL :Ikipe ya Juventus imaze guhuhura Man City
- Pep Guardiola ntayindi kipe azongera gutoza naramuka atandukanye na Man city
- Imigabo n’imigambi ya Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya yahawe
- Kigali : Polisi yataye muri yombi abasore bakoraga ubujura biyitirira WASAC
Amasezerano ye muri iyi kipe azarangira mu mpeshyi, ariko, hakaba hakomeje kuvugwa ko aho azamanika urukweto mu gihe azaba yinjiye mu mwaka wa 23 wo guconga ruhago nk’uwabigize binavugwa ko agomba kuwusoreza mu ikipe ya fenerbahce .
Ubwo yari abibajijweho mu kiganiro n’itangazamakuru Mourinho yagize ati: “Cristiano Ronaldo ntazaza. Impamvu yambere nuko mfite abakinnyi batatu beza ku mwanya we bakina neza kumurusha rero kandi sinshaka undi.
“Cristiano azahora ari Cristiano, ariko sinamushaka kuko nishimiye abari imbere yanjye. Afite amafaranga menshi yinjiza muri Arabiya Sawudite ndetse anafite n’intego yo kuzinjiza ibitego 1,000. Ni iki gishobora kumutera kuza muri Turukiya, uretse ubwiza bwa Istanbul? “
Kuri ubu Mourinho afite amahirwe menshi yo kuba yabona amahitamo atandukanye kandi akina ku rwego rwiza mu busatirizi bwe kuko afite abarimo Edin Dzeko, Cenk Tosun na Youssef En-Nesyri bafite ibitego 19 hagati yabo bonyine.