
Umwami wa Yorodani Abdullah II yemeye ukwegura kwa guverinoma iyobowe na Minisitiri w’intebe Bisher al-Khasawneh nyuma y’amatora y’abadepite yabaye mu cyumweru gishize yari yiganjemo gucika intege muri rubanda ndetse ubwitabire bugererwa ku mashyi kubera intambara ya Isiraheli kuri Gaza.
Khasawneh, umudipolomate w’inararibonye w’imyaka 55, yari ayoboye guverinoma kuva mu Kwakira 2020.Umwami yahise ashyiraho Jafar Hassan, umutekinisiye kandi wahoze ari minisitiri ushinzwe igenamigambi, ubu akaba ari umuyobozi mukuru w’umwami, mu mwanya we.
Gusa kurundi ruhande Itangazo ry’ibwami rivuga ko Umwami Abdullah yategetse guverinoma kuguma mu nshingano bari bashinzwe kugeza igihe hashyizweho guverinoma nshya.Mu itegeko nshinga ry’ubwami, guverinoma ubusanzwe yegura nyuma y’amatora y’abadepite. Umwami ni we ushyiraho minisitiri w’intebe – ntabwo ari inteko ishinga amategeko imushyiraho.
Inteko ishinga amategeko ya Yorodani igizwe n’ibice bibiri kimwe na no mu Rwanda gusa ariko Abantu batora mu buryo butaziguye inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite buri myaka ine, Noneho ariko umwami yishyiriraho abagera kuri 65 bose bagize urugereko rwo hejuru rwa Sena.
Ishyaka rya The country’s Islamic Action Front (IAF), akaba ari umutwe wa politiki w’abavandimwe b’abayisilamu, waje ku mwanya wa mbere mu matora yo ku wa kabiri, aho watsindiye imyanya 31 kuri 138 mu nteko ishinga amategeko, ishyaka rikaba rihagarariye rubanda kuva mu 1989.Yorodani mu 1994 yasinyanye na Isiraheli amasezerano y’amahoro, iba ibaye igihugu cya kabiri cy’Abarabu kibikora nyuma ya Misiri.
Kuva intambara ya Isiraheli kuri Gaza yatangira mu Kwakira 2023, Yorodani yagerageje kugendera ku murongo wa politiki ikomeza umubano w’ububanyi n’amahanga na Isiraheli ndetse inagira uruhare mu gitero cyo kwihorera cya Irani kuri Isiraheli muri Mata ubwo Yorodani yarasaga misile ubwo zanyuraga ku butaka bwayo.
Iyi myifatire yarakaje igice kinini cy’abaturage ba Yorodani, benshi muri bo bakomoka ku Banyapalestine birukanywe mu bihugu byabo haba mu ntambara ya Nakba ndetse no mu 1967.
Intambara yo muri Gaza yibasiye kandi ubukerarugendo muri Yorodani, bushingiye ku murenge hafi 14 ku ijana by’umusaruro rusange w’imbere mu gihugu.Ubwami kandi bushingiye cyane ku nkunga z’amahanga, cyane cyane zituruka muri Amerika ndetse n’ikigega mpuzamahanga cy’imari.
