Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Brighton & Hove Albion ku igurwa ry’umusore w’imyaka 23 ukomoka muri Brazil, João Pedro.
Uyu rutahizamu wifuzwaga cyane n’amakipe atandukanye harimo na Newcastle United, yagaragaje ko yifuza kwerekeza gusa muri Chelsea, bituma ibiganiro hagati y’impande zombi byihuta.
Amakuru yizewe agera kuri Daily Box yemeza ko Chelsea yemeye kwishyura amafaranga arenga miliyoni £50 ku mukinnyi, hakiyongeraho ko impande zombi zamaze kumvikana ku masezerano y’igihe kirekire azarangira mu mwaka wa 2032.
Igenzura ry’ubuzima (medical) rirateganyijwe mu minsi ya vuba, kandi narirangira neza, João Pedro azahita yinjizwa mu ikipe izaserukira Chelsea mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu musore witezweho kongera ingufu mu busatirizi bw’iyi kipe yo mu mujyi wa London, aje asanga abandi bakinnyi bashya barimo Liam Delap wavuye muri Ipswich Town, ndetse na Jamie Gittens ukina ku ruhande waturutse muri Borussia Dortmund.
João Pedro ntiyasoje umwaka ushize wa shampiyona ari kumwe na Brighton, nyuma y’uko aviriyemo mu myitozo kubera amakimbirane yagiranye na mugenzi we Jan Paul van Hecke. Icyo kibazo cyaje gukemurwa n’umutoza Fabian Hurzeler wahamije ko cyafatiwe ingamba mu buryo bw’imbere mu ikipe.
Chelsea ikomeje gushora imari mu bakinnyi bato bafite impano. Uretse João Pedro, iyi kipe imaze no kwiyongeramo Dario Essugo, Estevão, Mamadou Sarr, na Kendry Paez, bose baje binyuze mu masezerano yari yarashyizweho umukono mbere. Ibi byose bije mu gihe Jadon Sancho we yamaze kuva muri Chelsea nyuma yo kurangiza amasezerano y’ubukode y’umwaka umwe.
Icyakora si ubwa mbere Chelsea igura umukinnyi wa Brighton. Muri iyi myaka ishize, iyi kipe yatwaye abakinnyi batandukanye barimo Marc Cucurella, Moisés Caicedo, na Robert Sánchez, ndetse na Levi Colwill wagiye muri Brighton mu mwaka wa 2022-23 mu buryo bw’ubukode.
João Pedro amaze gukinira ikipe y’igihugu ya Brazil imikino itatu kuva yagaragara bwa mbere mu ikipe nkuru mu Ugushyingo 2024.
Ivomo : THE ATHLETIC