Joackiam Ojera wakiniye Rayon Sports yavuze ibintu akumbura muri iyi kipe
Umukinnyi w’Umunya-Uganda wakiniye ikipe ya Rayon Sports Joackiam Ojera yavuze ko akumbura abafana b’iyi kipe no kuntu bamuhundagazagaho amafaranga akiri muri iyi kipe.
Uyu musore uri gukinira ikipe ya El Mokawloon yo mu gihugu cya Misiri igihe yaganiraga n’umunyamakuru akaba na Content Creator mu mupira w’Amaguru w’Umunya-Uganda atangaza ayamagambo yuzuyemo gukumbura Rayon Sports.
Yavuze ko akumbura uburyo aza mu Rwanda yakiriwemo Ati “Tekereza uburyo wowe wazitwara mu kibuga ubonye abantu wakwakiranye urukundo utigeze ubona mu gihugu cyawe ukomokamo.”
yakomeje agaragaza uburyo yatunguwe no kuba yarajyaga ahabwa amafaranga n’abantu atazi kuri telephone ye igendanwa, Ati “najyaga kubona nkabona nakiriye amafaranga kuri telephone avuye ahantu ntanazi , abantu ntazi naho bakuye n’imero yange ya telephone kandi bikaba kuri buri mukino.”
Uyu Munya-Uganda ukina kuruhande yataka anemeza ko yakozwe ku mutima no kubona abafana ba Rayon Sports bishyirahamwe bagateranya amafaranga yo kumuha ngo ayikinire.
Joackiam Ojera w’imyaka 27 igihe yakiniraga Rayon Sports yitwaye neza cyane mu buhanga yari afite burimo kwihuta cyane kandi akihutana umupira, amacenga kandi agana izamu ndetse n’ibindi.
Kuri ubu bisa nk’aho uyu musore yabaye amarembo yabandi b’Anya-Uganda dore ko nyuma ye ikipe y’Ingabo z’Igihugu ‘APR FC’ yahise nayo iyoboka isoko rya Uganda ubu ikaba ifitemo abakinnyi bakomoka muri iki gihugu mu rutonde rw’abakinnyi itunze abo ni: Denis Omedi, Hakim Kiwanuka na Taddeo Lwanga.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?