Jimmy Carter wabaye perezida wa 39 wa USA yitabye imana ku myaka 100
Ku munsi wejo tariki ya 29 /ukuboza /2014 , Jimmy Carter, wigeza kuba perezida wa leta zunze z‘Amerika akaba na perezida w’Amerika wari usheshe akanguhe kurusha abandi mu bagihumeka yitabye imana ku myaka 100 y’amavuko.
Jimmy Carter yabaye perezida wa Usa hagati ya 1977 na 1981, yapfuye ku cyumweru ashiriramo umwaka iwe mu rugo rwe ruherereye i Plains muri leta ya Jeworujiya.
Nta mpamvu y’urupfu rwe yahise ishyirwa ahagaragara, nubwo Carter yari amaze hafi imyaka ibiri yitabwaho n’abaganga ubwo yari iwe nyuma yo kuvurwa kanseri y’uruhu.
Carter yijihije isabukuru y’imyaka 100 mu Kwakira. Aya makuru y’urupfu rwe yatangajwe mbere na carter Foundation ,
Uyu akaba ari umuryango perezida Carter yashinze nyuma y’umwaka umwe avuye muri White House [ ibiro bya Perezida wa USA].
Aho ubicishije kuri X wagize ati: “Uwashinze uyu muryango , Jimmy Carter wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yitabye Imana kuri iki gicamunsi i Plains, Jeworujiya.”
Our founder, former U.S. President Jimmy Carter, passed away this afternoon in Plains, Georgia. pic.twitter.com/aqYmcE9tXi
— The Carter Center (@CarterCenter) December 29, 2024
Umufasha wa Jimmy Carter witwa Rosalynn Carter, we ku myaka 76, yitabye Imana ubwo byari mu Gushyingo 2023.
Nubwo yayoboye manda imwe gusa, uwahoze ari umuhinzi w’ibishyimbo ukomoka muri Jeworujiya akaza kuba perezida w’ Amerika yasize umurage mwiza w’amahoro mu buzima bwe haba mu gihe yari ndetse na nyuma yo kuba perezida.
Ibi byari bikubiyemo gutsindira igihembo cyitiriwe Nobel cy’amahoro mu 2002 kubera ibikorwa bya Carter Center mu kurwanya indwara zitandukanye no kurwanya amakimbirane hirya no hino ku isi.
Nyuma y’itangazwa ry’iyi nkuru y’akababaro , abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Amerika, Joe Biden ,Minisitiri w’intebe wa Kanada witwa Justin Trudeau ,Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ,Chancellor w’Ubudage Olaf Scholz ,Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Keir Starmer ,Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy ,Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi , Luiz Inacio Lula da Silva wa Brazil ndetse Perezida Jose Mulino wa panama bagiye bohereza ubutumwa bwo kwihanganisha abasigaye ndetse n’umuryango mugali wa USA muri rusange .