HomeOthers

Jean Bosco Ntagungira uherutse kugirwa Musenyeri mushya wa Diyosezi ya Butare yatangiye inshingano ze

Musenyeri mushya wa Diyosezi ya Butare, Jean Bosco Ntagungira yagiye gutangira inshingano aherutse guhabwa n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Musenyeri Ntagungira yerekeje i Huye, aherekejwe n’abakristu babanaga muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francisco, yagennye Padiri Jean Bosco Ntagungira nka Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, asimbuye Rukamba Philippe wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Papa kuri uyu wa Mbere, ni ryo rivuga izo mpinduka muri Kiliziya y’u Rwanda.

Padiri Ntagungira yari asanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis muri Arikidiyosezi ya Kigali. Yavutse ku wa 3 Mata 1964, yiga mu Iseminari nto ya Rutongo mbere yo gukomereza mu nkuru ya Nyakibanda.

Yahawe Ubusaseridoti ku wa Mbere Kanama 1993 muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Nyuma yo kuba Padiri, yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera kuva mu 1993 kugera mu 1994. Yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga mu mategeko ya Kiliziya nyuma yo kurangiza amasomo muri Kaminuza y’i Roma mu Butaliyani (Pontifical Lateran University) aho yize kuva mu 1994 kugera mu 2001.

Yabaye Umuyobozi ushinzwe Iyogezabutumwa muri Arikidiyosezi ya Kigali kuva mu 2001 kugera mu 2002 mbere yo kuba Umuyobozi wa Seminari Nto ya Mutagatifu Vincent ya Ndera.

Ubu yari mu buyobozi bw’Urukiko rwa Kiliziya urugereko rwa Kigali kuva mu 2002.Padiri Yohani Bosco Ntagungira yavukiye i Kigali, tariki ya 3 Mata 1963. Yize amashuri abanza i Kigali no mu Ruhengeri hagati ya 1971 na 1978.

Yize mu Iseminari Nto ya Arikidiyosezi ya Kigali kuva mu mwaka wa 1978 kugeza mu mwaka wa 1985. Muri uwo mwaka, yagiye kwiga mu Iseminari Nkuru ya Rutongo.

Kuva mu mwaka wa 1986 kugeza mu mwaka wa 1993, yigaga Filozofiya na Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Yahawe Ubupadiri tariki ya 1 Kanama 1993, icyo gihe yahise aba Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nyo ya Ndera, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, iya Kabgayi n’iya Nyakibanda.

– Advertisement –

Kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu mwaka wa 2001, yize amategeko ya Kiliziya muri Université Pontificale du Latran i Roma, aho yakuye impamyabumenyi ya Lisansi n’iya Doctorat mu mategeko ya Kiliziya n’amategeko asanzwe ya Leta.

Mu 2001-2002, Padiri Ntagungira yari Umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Kigali (Chancelier) ndetse akaba na Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi ya OPM n’ubumwe bw’abemera Kristu.

Muri 2002-2018 yari Umuyobozi wa Seminari Nto y’Isunze Mutagatifu Visenti i Ndera muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Icyo gihe kandi yakoraga ubutumwa mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda, ndetse ayobora Komisiyo ishinzwe Ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa (OPM) ku rwego rw’igihugu.

Kuva mu mpera za 2018 kugeza ubu, ni i Padiri mukuru wa Paruwasi “Regina Pacis” muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Padiri Ntagungira yashinze Televiziyo Gatolika izwi nka Pacis Tv, ndetse akora ubutumwa bwo kuba umucamanza mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda, rukorera ku kicaro cy’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda.

SOurce : Local News agencies [ igihe ,umuseke , diyosezi ya kigali na vatican}

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *