Jado Castar ukuriye B&B Kigali, Impamvu y’ihoshwa ry’amakimbirane hagati ya The ben na Bruce Melodie.
Ubwo yahabwaga ijambo muri G-Z Comedy , Muyoboke Alex yeruye avuga ko Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar wari umushyitsi w’umunsi ariwe wagize uruhare mu kuba nta makimbirane acyumvikana hagati ya The Ben na Bruce Melodie.
Ibi Muyoboke Alex wamenyekanye mu kureberera inyungu z’abahanzi yabigarutseho nyuma yuko hashize igihe hatumvikana kwibasirana ku mbuga nkoranyambaga hagati y’umuhanzi The ben na Bruce Melodie.
Aho yagize ati “Nkunda gushima abantu bakiriho. Uyu mugabo [Jado Castar] afite ubwenge budasanzwe, ni we wenyine uhamagara umuhanzi akamubwira ati bigende gutya cyangwa gutya kandi akabikurikiza bitewe n’uko aba abona ari inama ikenewe’.
“Mwabonye intambara y’ama-team, ni we wayihosheje. Ni we watumye abagize 1:55 AM na Melodie bitabira igitaramo cya The Ben.”
Ninyuma yuko Jado castar yagiranye interview n’aba bahanzi buri wese ku giti cye bigaragara ko yanabisangiye iwabo, akabaganiriza byinshi birimo umuziki bakora ndetse n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Amakimbirane y’aba bombi yatangiye kumvikana mu myaka itatu ine ishize, ubwo unzwi nka Coach Gael uhagarariye inzu ireberera inyungu z’abanzi izwi hano mu Rwanda ya 1:55 am yarekeye gukorana na The Ben agahita akorana na bruce Melodie, bihera ubwo aba bahanzi batangira kugaragaza ibibazo bagiye bagirana mbere yuko Coach Gael abizamo.
Mu minsi ishije hatangiye kugaragara amafoto ya Coach Gael na The Ben bifotozanya, bavuga ko ubu iby’ubwumvikane buke babishyize hasi, ahubwo bashyimbere imbere umuziki.
Aba bahanzi bombi ubu buri wese ahugiye mu gukora umuziki no gukomeza kwamamaza imizingo y’intirimbo baherutse gushyira hanze, aho nka The Ben akomeje gahunda yo gukora ibitaramo mu bihugu by’iburayi.