Izindi nzego nazo zinjiye mu kibazo cya Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ wumvikanye asaba umukinnyi kwitsindisha
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryemeje ko ryamenye iby’ikibazo cya Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ ndetse ko batangiye no kugikurikirana kugirango hamenyekane ishingiro ryacyo.
Ibi yabitangaje ibicishije mu itangazo ryashyizwe hanze ikarinyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri wa tariki 18 Werurwe 2025, mu rwego rwo kuvanaho n’urujijo rwabatekerezaga ko yatereye agati mu ryinyo.
Bagize Bati “FERWAFA iramenyesha abakunzi b’Umupira w’Amaguru ko nyuna yo kumva amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru yumvikanamo ikiganiro cyo kuri telephone hagati yumutoza wungirije mu ikipe ya Muhazi United, Mugiraneza Jean Baptiste n’umukinnyi w’ikipe ya Musanze FC Bakaki Shafiq iki kibazo cyashyikirijwe komisiyo ngengamyitwarire kugirango igikurikirane hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA.”
Basoza bavuga ko imyanzuro y’urwo rwego izatangazwa mu gihe gikwiye.
Uyu mutoza wanamaze guhagarikwa by’agateganyo n’ikipe ye, yumvikanye asaba myugariro wa Musanze FC Bakaki Shafiq kwitsindisha kugirango Kiyovu Sports ibone amanota atatu ntizamanuke cyane ko iyi kipe ngo yamaze kumuha imbanzirizamasezerano yo kuzayitoza umwaka utaha w’imikino.
Bimwe mu byari mu majwi: Miggy yagize Ati” Shafiq uranyumva?” Yego ndakumva. Akomeza agira Ati” Umwaka utaha mfite imbanziriza masezerano yo gutoza Kiyovu Sports umwaka utaha nzaba ndi umutoza wa Kiyovu Sports ngira ngo urabizi ko n’umwaka ushize nari ngiye kugutwara muri Muhazi? Rero ntabwo nazajya gutoza muri Kiyovu Sports yaragiye mu cyiciro cya Kabiri. Ubu turi gukora ibishoboka byose ngo Kiyovu igume mu cyiciro cya mbere.”
Match Fixing mu Rwanda ntago ari Mugiraneza Jean Baptiste wenyine bigaragayeho kuko hari nabandi hagiye hajya hanze amajwi yabo bashaka gukora ibikorwa nk’ibi ndetse hari nabakoresha amarozi, dore ko byo hari n’ababifatiwemo Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe wari Team Manager muri APR FC , Maj Dr Erneste Nahayo wari Umuganga w’Ikipe ya APR FC ndetse na Mupenzi Eto’o wari ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi muri APR FC.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE!