Izicuruza amashusho y’urukoza soni ziza hafi; imbuga10 za internet zisurwa cyane ku isi
Ikoranabuhanga riri gutera imbere cyane umunsi ku munsi, ihererekanyamakuru ririkuva mu buryo bwakera(Traditional way) rijya mu buryo bugezweho(digital way) , aho kuri ubu ibintu byinshi birebwa ndetse bigakurikiranwe hakoreshejwe murandasi.
Ibi bishoboka kuko ari ama-Website atagira ingano ku isi akora iyo mirimo itandukanye nayo agashyigikirwa n’ububiko rutura(Servers), bubika ibyashyizwe kuri ayo ma website uhereye no kuri iyi uri gusomeraho iyi nkuru.
Nubwo bimeze bityo hari Website ku isi zagiye zigarurira imitima y’abatuye isi , izi ziganjemo izifashishwa mu gushaka amakuru ku bintu bitandukanye , izifashishwa mu gutanga ibitekerezo no guhererakanya amafoto n’azavidewo, utibagiwe n’izikorerwaho ibyaha ndetse zikanacuruza iby’abantu bakeneye ndetse nibyo badakeneye birimo n’amashusho y’urukoza soni.
Reka turebere hamwe ama Website(Imbuga za Murandasi) zisurwa cyane ku isi mu 2025!
10.Yahoo.com, Uru ni rubuga rukora ibintu bitandukanye harimo: gutanda service za email, search engine, kugurisha domain name, gutanga amakuru kuri siporo, politic etc.
9.Reddit.com, Uru ni urubugankoranyambaga rw’Abanyaleta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika , aho abarukoresha bashyiraho amafoto ndetse n’azavideo.
8.Wikipedia.org, Uru ni urubuga buri muntu ufite ibitekerezo ku kintu runaka agishyira hagamijwe gusangira ubumenyi , gusa kibanza kugenzurwa mbere y’uko gishyirwaho.
7.ChatGPT.com, Uru ni urubuga rukoranye ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ‘Artificial Intelligence(AI)’ , rukaba rwifashishwa mu gusubiza ibibazo ku ngingo zitandukanye mu buryo bw’ibiganiro.
6.Whatsapp.com, Uru ni urubuga rw’ikigo Meta, rukifashishwa n’abantu bahanahana amakuru ndetse banaganira.
5.X.com, Urubugankoranyambaga rwahose rwitwa ‘Twitter’ rukaza guhindurirwa izina nyuma yo kugurwa n’umunyemari Elon Musk.
4.Instagram.com, Uru ni urubuga rw’ikigo Meta, rukaba ruzwi cyane mu gukoresha video cyane n’amafoto.
3.Facebook.com, Uru ruri mu mbuga nkoranyambaga zaje mbere yizindi, na rwo rukaba urwikigo cya Meta.
2.Youtube.com, Uru ni urubuga rushyirwaho za video, rukaba urwikigo cya Google.
1.Google.com, Uru rubuga rufatwa nkaho arirwo papa wa web search engine zose, rukaba rwifashishwa cyane mu gushaka imbuga za Murandasi zitandukanye.
Iyo utereye akajisho ku zindi mbuga zikurikira usangaho imbuga nka TikTok iri kuzamuka cyane, imbuga zigurisha amashusho yurukoza soni na zo zikaza hafi aho uruza hafi ruri ku mwanya wa 19 ku isi .
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE