HomePolitics

Ituri : Inyeshyamba za CODECO zishe abaturage 10 muri aka gace

Muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo, inyeshyamba za CODECO zishe abaturage 10 mu gitero zagabye mu ijoro ryakeye mu mudugudu wo mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bw’igihugu. Byatangajwe n’umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze n’uw’umuryango utegamiye kuri leta ukorera muri ako gace kuri uyu wa kabiri.

Umutwe wa CODECO [Coopérative pour le développement du Congo], ni umwe mu yakomeje kwica abaturage benshi muri Ituri, washinzwe witwa ko ari koperative igamije guteza imbere Congo. Mu bihe bitandukanye CODECO yagiye ihangana n’ingabo za leta, FARDC.

Ubu bwicanyi bubaye hashize igihe gito Umuryango w’Abibumbye ushinjije uyu mutwe kugaba ibitero ku borozi b’Abahema, bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyoko muntu.

Umuyobozi w’umudugudu icyo gitero cyagabwemo, Jean Marie Mateso, na Jules Tsuba uyobora umuryango utegamiye kuri leta ukorera muri ako gace, batangaje ko mu gihe cya saa sita za nijoro, abantu bitwaje intwaro binjiye muri teritwari ya Djungu yiganjemo abo mu bwoko bw’Abahema bakica abantu 10 bakomoka mu miryango ibiri.

Mateso yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko babishe babaciye imitwe nyuma bagasatura imirambo yabo. Yavuze ko abatuye muri ako gace bahiye ubwoba ko abo barwanyi bashobora kugaruka igihe icyo ari cyo cyose.

Uwo muyobozi yemeza ko ubwo bwicanyi bwabereye hafi cyane y’ikigo cy’ingabo za leta ya Kongo. Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, imirambo y’abishwe yari ikiri aho babiciye.

CODECO ni umwe mu mitwe y’abarwanyi ibarirwa mu magana irwanira mu burasirazuba bwa Kongo aharangwa ubushyamirane bushingiye ku butaka n’icuranwa ry’umutungo kamere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *