Ituri : FARDC na UPDF bemeje iby’ubufatanye mu guhashya imitwe yitwaje intwaro
Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu za Repubulika iharanira Demokarasi (FARDC) bwatangaje ko burimo kwitegura gutangiza igikorwa gihuriweho n’ingabo za Uganda UPDF cyo kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri Ituri.
Aya makuru yahamijwe n’umuyobozi mukuru wungirije wa FARDC ushinzwe ibikorwa by’ubutasi, Jenerali Jacques Ychaligonza Nduru, wabitangarije itangazamakuru ubwo yari i Bunia ku munsi wo ku wa mbere, tariki ya 24 Werurwe.
Umuyobozi wungirije w’ingabo yabitangaje ibi nyuma y’inama yakoranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere na guverineri w’intara ya Ituri, aho yageze mu rwego rwo kugenzura uburyo umutekano wifashe.
Aho yagize ati : “Turahamagarira imitwe yose yitwaje intwaro gushyira intwaro hasi no gukurikiza inzira ya P-DDRCS kugira ngo abaturage ba Ituri babone amahoro. Kandi nta guhitamo umutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro, nabivuze neza, imitwe yitwaje intwaro yose nta tandukaniro. Kandi UPDF ihari, tuzahura na bo kandi tuzakorera hamwe hamwe mu kubarandura burundu.” Nkuko tubikesha Radio Okapi .
Jacques yanongeyeho ko ubu butumwa kandi buri mu rwego rwo kwitegura ibikorwa by’ubufatanye hagati ya FARDC na UPDF mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro yose ikorera muri Ituri, yakomeje kwinangira ibyo kurambika intwaro no kwinjira mu nzira y’amahoro.