HomePolitics

Itorero rya ‘Zeraphat Holy Church’ ryambuwe ubuzima gatozi

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwatesheje agaciro icyemezo cy’ubuzima gatozi cy’itorero rya Zeraphat holy church nyuma y’uko ubugenzuzi bw’uru rwego bwagaragaje ko iri torero ritubahiriza itegeko rigena imikorere n’imigirire y’imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda .

Ibi bikubiye mu ibaruwa urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwandikiye Bishop Harerimana Jean Bosco usanzwe uyobora itorero rya Zeraphat Holy Church rumumenyesha ko icyangombwa cy’ubuzima gatozi cy’itorero ayaboye cyateshejwe agaciro .

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ruvuga ko ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko iri torero ritubaharizaga ibiteganwe n’itegeko No 72 /2018 ryo kuwa 31 /08/2018 rigena imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere .

Uru rwego ruvuga ko ingingo zashingiweho hafatwa iki cyemezo harimo kubangamira amahoro n’ituze bya rubanda ,umuco mbonezabupfura ,imyitwarire myiza hamwe n’ubwigenge n’uburenganzira bw’abandi .

RGB kandi yahaye iminsi 15 itorero Zeraphat Holy church uhereye igihe yatangiye ubu butumwa kuba batanze ubusobanuro burambuye buherekejwe n’urutonde rugari rwerekana imitungo y’uru rusengero harimo ubutaka ,inyubako ,ibikoresho n’amafaranga y’iri dini.

Iki cyemezo cya RGB cyije nyuma yuko ku wa 14 Ukwakira 2024, umushumba w’Itorero ‘Zeraphat Holy Church’ Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *