HomeSports

Itariki yo gukiranura ibihanga bibiri byo mu nkono imwe ya ruhago y’u Rwanda [Rayon& APR]cyamenyekanye!

Ubuyobozi bw’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda “Rwanda Premier League” buzaterana ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024 bufata umwanzuro ku gihe umukino wa Rayon Sports na APR FC uzabera.


Mu minsi itambutse nibwo Rwanda Prmier League yatangaje ko umukino w’ikirarane wa Rayon Sports n’ikipe y’Ingabo z’igihugu APR FC uzaba tariki ya 19 Ukwakira 2024 , nyuma yaho ikipe ya APR FC yandikiye Rwanda Premier League ibasaba ko hakurikizwa uko imikino ikurikirana ku ngenga bihe yasohowe nuru rwego muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025.

Gusa ibi byose ntago ku ruhande rwa Rayon Sports babikozwa aho mu bihe bitandukanye umuvugizi w’iyi kipe yagaragaje ko babangamiwe n’iyimurwa ry’uyu mukino dore ko bavuga ko hari n’ibyamaze kwishyurwa ku buryo byabateza igihombo gikomeye.

Rayon Sports imaranye igihe kirekire ikibazo cy’ubukungu ku buryo bari biteze amafaranga menshi muri uyu mu kino w’imboneka rimwe dore ko wari kuzabera kuri sitade Amahoro, kandi bikaba biteganyijwe ko nyuma yaya matariki iyi sitade itazaboneka aho izaba iri mu isanwa , bivuze ko umukino wabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo(Kigali Pele Stadium).

uyu mu kino wagombaga kuba ku munsi wa gatatu wa shampiyona gusa icyo gihe ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yari mu mikino ya CAF Champions League y’ibanze ijya mu matsinda.

ku rutonde rw’Ashampiyona kuri ubu ikipe ya Rayon Sports irimbere ya APR FC n’amanota umunani ku mwanya wa kane nubwo ikipe y’umutoza Darko Nović imaze gukina umukino umwe gusa yanganyijemo n’ikipe ya Etincelles ubusa ku busa(0-0).

Ubuyobozi bw’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere “Rwanda Premier League” buzaterana ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024

One thought on “Itariki yo gukiranura ibihanga bibiri byo mu nkono imwe ya ruhago y’u Rwanda [Rayon& APR]cyamenyekanye!

  • Desire Niyitanga

    Rayon sport yaba ihohotewe kuko nge ndumva bawureka ukaba. Cg APR ifite ubwoba???????????
    Oooh Rayon❤️❤️❤️❤️🌄🌄🌄

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *