Itangishaka Blaise yareze ikipe ya AS Kigali muri FERWAFA
Itangishaka Blaise, umukinnyi wakiniye ikipe ya AS Kigali, yamaze kujya mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) asaba ko yishyurwa imishahara ye itarigeze imwishyura, isaga miliyoni 2.4 Frw.
Uyu mukinnyi yageze muri AS Kigali mu mwaka w’imikino wa 2023/24, avuye muri APR FC, nyuma y’uko iyi kipe itamuboneye umwanya wo gukina, igahitamo kumutiza.
Mu ibaruwa yandikiye FERWAFA, Itangishaka yavuze ko asaba ubufasha bw’iri shyirahamwe rireberera ruhago nyarwanda mu rwego rwo kuburana n’ikipe ya AS Kigali.
Aho yasobanuye ko AS Kigali usanzwe ari umunyamuryango wa FERWAFA, kandi ko byaba byiza iyo iyi kipe ikoresheje inshingano zayo z’ubunyamuryango mu kumufasha kubona amafaranga ye yakoreye mu mwaka w’imikino wa 2023/24.
Blaise yatangaje ko amafaranga asaba ari ay’imishahara ye ya amezi ane, angana na miliyoni 2.4 Frw, akaba atarigeze ahabwa.
Itangishaka Blaise yari mu rugendo rukomeye muri AS Kigali, dore ko umwaka ushize w’imikino wagiye urangwa n’ibibazo bikomeye muri iyi kipe, birimo imicungire y’amikoro n’ubuyobozi.
Ibi byatumye bamwe mu bakinnyi bahura n’ikibazo cyo kutishyurwa, ndetse bagera no ku gutandukana na AS Kigali.
Nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru mu mwaka ushize, Itangishaka Blaise yahawe akazi ko gutoza APR Women FC ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore, aho akomeje kugaragaza ubuhanga n’impano mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu bagore.