Watch Loading...
HomePolitics

Israel yishe abasaga 35 muri Gaza mu gihe muri Qatar hagiye gusubukurwa ibiganiro by’amahoro

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 /Mutarama / 2025 ,nibura Abanyapalestine 35 baguye mu bitero byinshi bya Isiraheli byibasiye Gaza kuva muri iki gitondo, mu gihe imishyikirano igamije guhosha intambara  yitegura gusubukurwa.

Kuri  uyu wa gatanu, ingabo za Isiraheli zahitanye nibura abantu 19 mu karere ka Gaza rwagati, nk’uko amakuru ava muri kariya gace abitangaza.

Nk’uko byatangajwe n’abaturage bari aho baganiriye n’umunyamakuru wa Le Parisien dukesha iyi nkuru, ngo uyu wa gatanu wongeye kuba “undi munsi w’amaraso”, nyuma y’amasaha 24 aho byibuze Abanyapalestine 71 baguye mu bindi bitero 34 by’indege bya Isiraheli.

Ibi byaje bikurikira ko Ku munsi wo ku wa kane, hemejwe ko umufotozi wa ikinyamakuru cya Al – Jazeera witwa Hassan al-Qishaoui yiciwe muri iki gitero cya Isiraheli.

Nyuma y’urupfu, Ibiro bya Leta bya Gaza byahise bivugurura umubare w’abanyamakuru bamaze kwicirwa muri ako gace kuva iyi ntambara yatangira hafi mu mezi 15 ashize aho abanyamakuru 202 bamaze kwitaba Imana .

Ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu byavuze ko yemereye intumwa z’ikigo cy’ubutasi cya Mossad, n’izi ikigo cy’umutekano  cya Shin Bet ndetse n’abahagarariye ingabo gukomeza ibiganiro by’amahoro muri Qatar.

Abunzi b’ingenzi muri ibi biganiro byo guhosha iyi ntambara imaze guhinduka urudaca harimo ibihugu bya Qatar, Misiri na Amerika bari gukora uko bashoboye ngo bashake uburyo bwo gusinya amasezerano aganisha ku mahoro arambye biciye muri ibi biganiro bitaziguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *