Israel yiciye umuvugizi wa Hamas mu igitero yagabye muri Gaza
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, igisirikare cya Isiraheli cyishe Umuvugizi wa Hamas Abdel-Latif al-Qanoua, ubwo indege za gisirikare za Israheli zarasaga ibirindiro bye byari biri mu mujyi wa Jabalia mu majyaruguru ya Gaza.
Iki gitero cyabaye mu gihe igisirikari cya Isiraheli cyari kimaze amezi abiri gitanze igihe cy’agahenge. Muri icyo gitero, abandi bantu benshi bahasize ubuzima abandi barakomereka, barimo n’abana, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Al Jazeera.
Iki gitero, ni kimwe mu bikorwa byakozwe n’igisirikare cya Isiraheli muri Gaza mu masaha yashize, dore ko harimo n’igitero cyakozwe mu gace ka as-Saftawi mu mujyi wa Gaza, aho abantu batandatu bo mu muryango umwe bahasize ubuzima.
Kuva ku itariki ya 18 Werurwe, Israheli yahagaritse ubwumvikane bw’agateganyo bwari bumaze amezi abiri, isubukura ibikorwaby’ibitero bya gisirikare muri Gaza.
Israheli imaze guhitana abaturage benshi ba Palestina mu buryo bwo kugerageza gutera Hamas kugirango ibonereho kubohora imfungwa zayo zisigaye muri Gaza.
Ni nyuma yuko ku Cyumweru, Isiraheli yagabye igitero kubitaro bya Nasser i Khan Younis mu majyepfo ya Gaza, kikica abantu batanu, barimo Ismail Barhoum, umuyobozi w’imari muri Hamas.
Muri icyo gihe kandi, indege za gisirikare za Israheli zarashe ibirindiro by’abimukira bo muri Khan Younis, ahakomeretse Salah al-Bardaweel, umuyobozi ukomeye wa Hamas, we n’umugore we bakaba bari mu bantu bishwe muri icyo gitero.
Abantu batari bake bo mubuyobozi bwa Hamas, bakomeje kwicwa kuva intambara yatangira mu mpera za 2023, nk’uko byatangajwe na Reuters.
Ni mugihe umubare w’abaturage bi muri Gaza ukomeje kwiyongera, mu gihe hari ibiganiro by’amahoro hagati ya Israheli na Hamas ntacyizere bitanga.
Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar na Misiri byaherageje gushakira umuti kino kibazo, ariko kugeza ubu ntibarabasha gufasha mu kubona umuti w’ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.
Hamas ivuga ko Israheli iri kubangamira ibiganiro by’amahoro, yemeza ko ari yo itari kugira uruhare mu kubahiriza amasezerano agamije guhagarika intambara.
Benjamin Netanyahu, minisitiri w’intebe wa Leta ya Isiraheli yavuze ko kuba Hamasi yaranze kubahiriza amasezerano yo kurekura bamwe mumfungwa bafashe, arimpamvu yasubukuye ibitero muri Gaza.