HomePolitics

Israel vs Hezbollah : abana 12 bapfiriye mu bitero bya Israel yagabye ku umutwe wa hezbollah

Kuri iki cyumweru ingabo z’igisirikare cya Israel zagabye ibitero bikomeye byo mu kirere ku birindiro by’umutwe wa Hezibollah maze abarenga 12 biganjemo abana bahatakariza ubuzima.

Ingabo za Israel zirwanira mu kirere zatanagaje cyo zashenye ibirindiro by’umutwe wa Hezbollah byari biherereye muri Libani ndetse abana bagera kuri 12 bahitanwe n’ibi bitero ubwo barimo bakinira mu karere k’imisozi ya Golan ubusanzwe gasanzwe karigaruriye na Israel.

Israel ishinja uyu mutwe ku kuba ufite ibirindiro bikuru mu gihugu cya Libani biri mu byatumye ari naho icyo gitero cyigabwa ,iki gitero cyatangiye ku munsi w’ejo ku wa gatandatu mu mujyi wa Majdal Shams usanzwe utuwemo n’abaturage bo mu bwoko bw’aba-Druze, nubwo Hezbollah ihakana yivuye inyuma ko nta birindiro ihafite.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru igisikare cya israel (IDF) cyatanagaje ko cyakoze ibindi bitero byo mu kirere mu birindiro bya gisirikare bigera kuri birindwi bya Hezbollah biherereye ku butaka bw’igihugu cya Libani .

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’impande zombi bishora no kuba byateza intambara yeruye hagati ya Israel na Hezbollah, mu gihe impande zombi zikomeza guterana ibisasu kuva mu kwezi kwa cumi kw’umwaka ushize kuva hakaduka intambara hagati ya Israel na Gaza.

Igitero cyo ku munsi w’ejo ku wa gatandatu ku kibuga cy’umupira w’amaguru muri uriya mujyi ni cyo cya mbere gihitanye abantu benshi mu gihe gito uhereye igihe yatangiye Hamas yatera ibisasu ku ubutaka bwa Israel.

mu gihe impande zombi zivuga ibi , hari ubwoba ko hashobora kwaduka intambara yagutse kandi ikomeye ishobora no kototera kariya karere kose ko mu burasirazuba bwo hagati.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *