
Abayobozi babiri ba Hamas batangaje ko henda kubaho guhitamo uzasimbura umuyobozi w’iryo tsinda Yahya Sinwar wemejwe ko yiciwe mu bitero by’indege bya Israel. Aba bayobozi bavuze ko Khalil al-Hayya, wungirije Sinwar akaba n’umuyobozi mukuru w’iryo tsinda hanze ya Gaza, afatwa nk’umukandida ukomeye.
Al-Hayya ufite icyicaro muri Qatar, kuri ubu ayoboye intumwa za Hamas mu biganiro byo guhagarika imirwano hagati y’uyu mutwe na Isiraheli, kandi afite ubumenyi bwimbitse, ibi bimuhereza isano rikomeye n’uyu mutwe ndetse n’ubushobozi bwo gusobanukirwa n’ibibera i Gaza.
Ku wa mbere, umwe mu bayobozi bakuru ba hamasi yabwiye BBC, ko uyu mutwe ushobora guhisha umwirondoro w’umuyobozi mushya kubera impamvu z’umutekano no kuba israel yaratangaje ko izakomeza guhiga bukware ufite icyo ashinzwe wese muri uyu mutwe.
Uyu mutwe wakoze nk’ibyo mu 2003 nyuma y’iyicwa ry’umuyobozi w’icyo gihe, Sheikh Ahmed Yassin, na Isiraheli ndetse n’uwamusimbuye, Dr Abdel Aziz al-Rantisi.
Hamas irashaka gutora umuyobozi mushya muri Werurwe umwaka utaha ariko kugeza icyo gihe izayoborwa na komite igizwe n’abantu batanu.Iyi komite izaba igizwe na Khalil al-Hayya, Khaled Meshaal, Zaher Jabarin, Muhammad Darwish, umuyobozi w’inama ya Shura, n’umuntu wa gatanu utaramenyekana.
Abasesengura muri politike y’uyu mutwe, bemeza ko Khalil al-Hayya yagize uruhare mu bibazo byinshi bya politiki n’ububanyi n’amahanga usibye kuba yaragenzuye mu buryo butaziguye ibibazo bijyanye na Gaza kandi ko ari umuyobozi w’agateganyo w’umutwe.Uyu mu generali wabazwaga, yavuze ko Hamas yatunguwe n’uburyo Yahya Sinwar yiciwe mu cyumweru gishize kuko imyumvire yabo yari iy’uko yari ahantu hizewe cyane igihe yicwaga.
Urupfu rwa Sinwar rwabaye nyuma y’amezi abiri gusa hiciwe uwahoze ari umuyobozi Ismail Haniyeh muri Tehran.Umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas yari yavuze ko Sinwar ari we wubatse ibitero byo ku ya 7 Ukwakira, ashimangira ko ishyirwaho rye ryari rigamije ubutumwa butinyutse bwo gusuzugura Isiraheli.
Kuva muri Nyakanga, imishyikirano yo guhagarika imirwano yarahagaze, kandi benshi bemeza ko ubuyobozi bwa Sinwar bwari inzitizi ikomeye ku masezerano ayo ari yo yose yo guhagarika imirwano.N’ubwo Sinwar yishwe, umuyobozi mukuru wa Hamas yongeye kwibutsa ibitangazamakuru ko imiterere y’umutwe wo kwakira imirwano no kurekura ingwate za Isiraheli zitahindutse.
Hamas ikomeje gusaba ko Isiraheli yakurwa muri Gaza burundu, guhagarika imirwano, guhererekanya imfashanyo z’ubutabazi, no kongera kubaka agace k’intambara – ibintu Isiraheli yanze yivuye inyuma, ishimangira ko Hamas igomba kurimburwa burundu.
Abajijwe ibijyanye na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu wabahamagariye kureka intwaro zabo no kumanika amaboko, abayobozi b’umutwe basubije ko bidashoboka ko bitanga.
Bati “Turwanira umudendezo w’abaturage bacu, kandi ntituzemera kumanika amaboko. Tuzarwana kugeza ku isasu rya nyuma n’umusirikare wanyuma, nk’uko Sinwar yabigenje.”
Iyicwa rya Sinwar ni kimwe mu bihombo bikomeye uyu muryango wagize mu myaka mirongo. Nubwo, hari ibibazo byo kumusimbuza, Hamas ifite amateka yo kwihanganira igihombo cy’ubuyobozi kuva mu myaka ya za 90.Mu gihe Isiraheli yashoboye kwica benshi mu bayobozi n’abashinze Hamasi, uyu mutwe wagaragaje ko wihanganye mu bushobozi bwo gushaka abashya.