Israel mbonyi mu myiteguro yo gusubira gususurutsa abanyakenya

Umuhanzi Israel mbonyi uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko ari mu myiteguro yo kujya gutaramira muri Kenya mu gitaramo cyihariye kitezweho gufasha Abanyakenya gusoza umwaka banezerewe.
Uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo nka “Nina Siri”, “Nitaaamini”, “icyambu” n’izindi, yatangarije itangazamakuru ko mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2024, azataramira muri Kenya.
Ni kunshuro ya gatatu uyu muhanzi agiye gutaramira muri iki gihugu, dore ko yaherukagayo ku italiki 10 kanama uyu mwaka, ubwo yatumirwaga mu gitaramo “Africa Worship Experience” cyabereye I Nairobi muri Kenya.
Agaruka ku bamutumiye muri iki gitaramo, Israel yavuze ko abamutumiye ubu batandukanye n’abari bamutumiye mbere.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu barimo n’abanyacyubahiro batandukanye aha muri Kenya. Aha twavuga nk’umuvugizi wa goverinoma wa Kenya Isaac Mwaura, wahoze ari visi perezida wa Kenya kalonzo Musyoka n”abandi.
Umwe mubikomerezwa Kandi aha muri Kenya depite peter kalerwa salasya yari aherutse kumvikana avugako yifuza kongera gutumira Israel Mbonyi, agataramira muri sitade ya bukhungu.
Uyu muhanzi yanyuze cyane imitima y’abanyakenya nyuma y’uko indirimbo ye “Nina siri”, ibaye ikimenyabose muri iki gihugu bitewe n’uko iri mu rurimi rw’igiswahili.
Iyi ndirimbo Kandi yaciye agahigo ko kuza kumwanya wambere muzikunzwe aha muri Kenya, ica kuri “Enjoy” ya Diamond Platinumz yari imaze igihe kuri uyu mwanya.