Israel itangaje ibihe bidasanzwe by’amasaha 48 nyuma y’ibitero bya Hezbollah.

Israel yatangaje ibihe bidasanzwe by’amasaha 48 nyuma y’uko mu masaha yashije umutwe wa Hezbollah wagerageje kurasa kuri Israel ndetse ingabo za Israel ziyemerera ko hari ibisasu byinshi zaburijemo ariko nayo ihita itangiza ibitero byo kw’ikingira kuri Hezbollah.
Israel itangaje ko Igisirikare cyayo kirimo gukoresha indege z’intambara zikaba ziri gutera ku birindiro bya Hezbollah muri Liban inyuma y’aho zifatiye amakuru ko hari harimo gutegurwa igitero karundura cyo gutera misire na rokete muri Israel.
Umuvugizi w’igisirikare cya Israel (IDF), Daniel Hagari yagize ati:”Mu gikorwa cyo kw’ikingira, IDF irimo kugaba ibitero ku birindiro by’abitwaje iterabwoba.”
Israel ivuga ko abasivile bo muri Liban babwiwe kuva mu turerere twa Hezbollah, umugi w’aba Shia ufashwe mu mugongo na Iran, bivugwa ko ifitemo ibirindiro.Hezbollah yatangaje ko igiye kwihimura kuri Israel nyuma y’urupfu rwa Ismael Haniyeh, wapfuye mu kwezi gushije.
Mu burasirazuba bwa Israel hose, humvikanye urusaku rw’ impuruza irimo gutabaza ko hagiye kuba ibitero bya Rokete rwumvikanye kare mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.
Kugeza ubu inzego z’ubuzima muri Libani zamaze gutangaza ko abantu batatu (3),aribo bahitanywe n’ibisasu byatewe na Israel ku butaka bwa libani. zihimuraga kuri rokete zigera kuri 320,zatangajwe na Hezbollah ko arizo zimaze guterwa Kuri Israel.
Minisitiri wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko yahise ateranya inama y’ikitaraganya y’abo muri Minisiteri y’ ingabo, Ibiro bya Minisitiri Netanyahu bivuga ko Minisitiri w’ ingabo Yoav Gallant n’ abandi bari kumwe barimo barakurikirana uko ibintu byifashe bicaye mu biro bya Minisiteri y’ ingabo i Tel Aviv muri Israel.
Leta Zunze Ubumwe Za Amerika,zahise zihutira gutangaza ko zishyigikiye cyane Israel ndetse ko ziryamiye amajanja ngo zizatabare Israel iki gihugu cy’igihangage kikaba kijeje ubufatanye ubwo ari bwo bwose.
Israel na Hamasi bari baratangiye urugendo rwo gushaka ibiganiro by’amahoro ariko uko iminsi yagiye yicuma Niko hagiye hazamo imbogamizi ku biganiro,kugeza ubu abamaze guhitanwa n’intambara barakabakaba 50 000 .
